Umuryango wa Pasiteri Ezra Mpyisi batangaje icyo abantu bifuza kumuherekeza bazitwaza mu mwanya w'indabo

Umuryango wa Pasiteri Ezra Mpyisi batangaje icyo abantu bifuza kumuherekeza bazitwaza mu mwanya w'indabo

  • Abashaka guherekeza Pasiteri Ezra Mpyisi basabwe kwitwaza bibiliya mu mwanya w'indabo

  • Pasiteri Ezra Mpyisi yigeze gusaba abana be ko bazatanga Bibiliya ku bantu bazamuherekeza

Jan 31,2024

Umuryango wa Pasiteri Ezra Mpyisi uherutse kwitaba Imana, watangaje ko abifuza guherekeza uwo mukambwe, bateganyaga kuzitwaza indabo zo kumuherekeza bazazisimbuza Bibiliya kuko ari imwe mu ntwaro ikomeye yakundaga akiri muzima.

Ibi byagaragajwe ku mugoroba wo kwizihiza ubuzima bwe nyuma yo gupfa ku wa Gatandatu tariki ya 20 Mutarama 2024, ku myaka ye 102.

Nyuma y’urupfu rwe, hateguwe umugoroba wo kuzirikana ubuzima bwe ndetse abantu batanga ubuhamya butandukanye bushingiye ku kuntu bamuzi n’urwibutso bamufiteho.

Umuhungu we, Mpyisi Gerald, uhagaraririye Umuryango wa Ezra Mpyisi yagaragaje ko mbere y’uko yitaba Imana, yari yarabasabye kuzatanga Bibiliya abazamuherekeza bakazaba bafite icyo gitabo.

Yagaragaje ko bahisemo ko abantu bazamuherekeza bazagura bibiliya mu rwego rwo kumuherekeza aho kugura indabo kugira ngo icyifuzo cye cyo guha bibiliya abazitabira uwo muhango kigerweho.

Umunsi n'aho nyakwigendera Pasteri Mpyisi Ezra azasezerwaho bwa nyuma byamenyekanye

Yagaragaje ko gutanga Bibiliya kwa Pasiteri Ezra Mpyisi bifite amateka akomeye yakomoye ku burwayi yigeze kugira ubwo yari i Nairobi muri Kenya aho yumvaga agiye gupfa asigira abana umukoro wo kuzaha bibiliya abantu bagera kuri 300 ariko nyuma aza gukira.

Benshi mu bitabiriye umugoroba wo gusezera kuri Pasiteri Mpyisi, bemeje ko yakundaga ijambo ry’Imana kandi yakoze ibishoboka byose ngo rigere kuri benshi.