Banze gushyingura umuntu kubera ko atitabiraga gahunda z’umudugudu

Banze gushyingura umuntu kubera ko atitabiraga gahunda z’umudugudu

Jan 31,2024

Itorero rimwe ry’ahitwa Kisii muri Kenya, ryahatiwe gutabara no gushyingura umugore, nyuma y’aho umurambo we umaze ibyumweru bitatu uryamye mu buruhukiro, abantu baranze kujya kuwufata ngo ushyingurwe.

Ibi byabaye nyuma y’uko abaturage bo mu mudugudu wa Mokongonyoni mu gace ka Nyakoe, mu Ntara ya Kisii, banze gufasha muri gahunda yo gushyingura nyakwigendera Linet Kerubo kubera ko nta ruhare yagize mu bikorwa by’umudugudu akiri muzima.

Bwana Kerubo yari afite imyaka 33 igihe yapfaga, kandi yabanaga na nyina, Elmelda Otora, we ugira uruhare mu bibazo by’umudugudu, cyane cyane ku byerekeye abapfushije.

Imigenzo yubashywe kandi yemewe y’aba Abagusii,ivuga ko umuntu wese ukibana n’ababyeyi, imyaka yaba afite yose, igihe ababyeyi be bagira uruhare mu ggukemura ibibazo byo mu midugudu,uwo muntu nawe agomba gufatwa nk’uwagize uruhare rugaragara .

Ariko ku batuye Mokongonyoni, biratandukanye. Nk’uko umunyamakuru ukomoka mu mujyi wa Kisii, Rogers Gichana abitangaza, ngo aba baturage bavuga ko nyakwigendera yari hejuru y’imyaka 18 kandi ko yari akwiye kugira uruhare runini mu bibazo byo mu mudugudu.

Gichana avuga ko byasabye ko itorero rya Nyamataro PAG,nyina wa nyakwigendera abarizwamo,ryishyura amafaranga y’umurambo no kugira ngo ushyingurwe.