Nyirabuja yamusabye kuryamana n'umugabo we abareba arabyanga, ibyakurikiyeho biteye agahinda

Nyirabuja yamusabye kuryamana n'umugabo we abareba arabyanga, ibyakurikiyeho biteye agahinda

Jan 30,2024

Muri iki gitondo nibwo hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hasakaye inkuru iteye agahinda y’uyu mugore witwa  Priscilla Wangechi wo mu gace ka muranga muri Kenya yukuntu mabuja we yamusabye kuryamana n’umugabo we abareba yabyanga agafungiranwa aho imbwa Ziba.

Nk’uko uyu mugore  Priscilla  abyivugira avuga ko yavuye mu ishuri ubwo nyina yabataga we n’abana bato bavukana agahita afata inshingano zo kwita kuri abo bana bari bakiri bato.Ubwo nyina yagarutse hashize imyaka one agiye, byasabye ko uyu mugore ajya Nairobi gushaka akazi akajya akora nkumukozi wo murugo ufasha imirimo yo murugo.

Yumvaga ibintu bigiye kumubera byiza kugeza ubwo mabuja we yamusabye kuryamana n’umugabo we abireba ngo azongera umushahara we undi akabyanga.Ubwo umugabo wa mabuja we yatahaga yamubajije niba umugore we yamubwiye ibyifuzo bye undi avuga ko yabimubwiye ariko avuga ko atabikora kuko ngo ataryamana n’umugabo ufite umugore.

Umunsi ukurikira umugabo wa mabuja we yashatse kumufata kungufu amubwira ko aramwica natamuha, undi ashaka kwiruka asanga mabuja we ahagaze ku muryango.Bahita bamukingirana aho imbwa zabo zararaga, amaramo iminsi itatu, ubwo mabuja we na boss we bajyaga ku kazi umwe mu baturanyi yanyizeho aramwumva aza kumutabara.

Ubwo icyakurikiyeho kwari ukujya iwabo aho yahoze ndetse ngo ntanumwe yigeze abwira ibyamubayeho byose.Yasoje avuga ko byamugoye ngo abyibagirwe kuko byamuhahamuye agatinya abagabo cyane kubera ibyo yakorewe.

Aragira inama abakobwa Bose bakora mu rugo kujya biyubaha bakirinda ko bahohoterwa bakoreshwa ibyo badashaka.