KNC yavuze icyo abantu badakwiye kwitiranya mu iseswa rya Gasogi United

KNC yavuze icyo abantu badakwiye kwitiranya mu iseswa rya Gasogi United

  • KNC yasheshe Gasogi United

  • Gutsindwa umukino ntibikwiye kwitiranywa n'ikibazo cyatumye dusesa Gasogi United

Jan 30,2024

KNC yavuze ko atigeze atangaza ko asheje ikipe kubera ko yatsinzwe ngo na cyane ko ngo byari bimaze iminsi bibaho. Yavuze ko abantu badakwiriye kubyitiranya no gusezera muri Champiyona.

Mu kiganiro na Radio Rwanda KNC yavuze ko imikinire yo muri iyi minsi yatumye ikipe ye ihura n’imifuririre mibi itari buyemerere kugera ku ntego yayo , avuga ko iyo ubona ibintu urimo bitakwemerera kugera ku ntego zawe ubivamo cyane.

Abajijwe impamvu adakwiriye gufata iyambere ngo arwanye ikibi kiri mu mupira w’amaguru ahubwo agahitamo gusezera, yavuze ko gusezera ari ugutsindwa cyakora avuga ko hari ibintu abona bishobora gutera ikibazo , mu mutwe, mu bigaragara no mu mafaranga. KNC yavuze ko hari amabaruwa menshi yagiye yandika amabaruwa menshi agaragaza ko ikipe ye itishimiye imisifurire ariko ntihagire icyo bikorwaho.

Ku kijyana no gusesa ikipe , imibereho y’abakinnyi n’abatoza, yavuze ko Icyambere ari uguhagarika gukina , abana bakava mu mikino , akomeze guhemba abakinnyi.