Umuko washyizwe mu biti birenga miliyoni bizaterwa hibukwa abazize jenoside yakorewe Abatutsi - IMPAMVU

Umuko washyizwe mu biti birenga miliyoni bizaterwa hibukwa abazize jenoside yakorewe Abatutsi - IMPAMVU

Jan 30,2024

Igiti cy’Umuko kiri mu biti birenga Miliyoni bizaterwa hirya no hino mu gihugu hibukwa Abatutsi barenga Miliyoni bishwe bazize Jenoside mu 1994.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru dusoje,tariki 27 Mutarama 2024 nibwo mu Karere ka Huye, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihigu yatangizaga ibikorwa bibanzIriza Kwibuka ku Nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Hakozwe Umuganda wo gutera ibiti bigera ku bihumbi 13 mu Murenge wa Kinazi gusa biteganyijwe ko mu gihugu hose hazaterwa ibiti birenga  Miliyoni bisobanuye umubare w’abatutsi barenga Miliyoni bishwe.

Nyuma y’ibikorwa byo gutera ibiti, hakurikiyeho  kuganiriza urubyiruko ku mateka akakaye u Rwanda rwanyuzemo muri gahunda yiswe ‘Rubyiruko Menya Mateka Yawe’ nayo n’ubundi  izanakomeza hirya no hino mu gihugu muri buri Ntara.

Ubwo Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene yaganirazaga uru rubyiruko rwo muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse no mu mashuri yisumbuye yavuze ko mu biti byatewe harimo Umuko ndetse anasobanura ko uvuze byinshi mu mateka y’u Rwanda.  

Yagize ati ”Ibiti twateye harimo igiti bita Umurinzi cyangwa Umuko, Umuko mu Kinyarwanda cyari igiti gisobanura n’ubundi kurinda igihugu, gisobanura ubwirinzi. Abantu bagiraga ahantu mu nkingi, buri rugo rukagira aho rushyira igiti cy’umuko kugira ngo kibarinde abanzi , kibarinde abarozi kandi kirinde urugo rwose kiruhe amahoro kirinde n’igihugu.

Ni ikimenyetso cy’ubwirinzi cyo kurinda.  Kuba rero twateye Umuko ni ukuvuga ko igihugu tugomba kukirinda, tugomba kugikorera. Ikindi kandi Umuko ni igiti kidasanzwe, nicyo giti cyonyine kigira indabo, ibindi biti nta ndabo bigira, bigira amababi.

Umuko ugira amahwa, ukagira amababi, ukagira n’indabo zitukura . Indabo rero ni igisobanuro cy’ubuzima, n'uburyohe”.

Yakomeje avuga ko  ikindi giti Abanyarwanda bakundaga ari  Umuvumu nawo ukaba wari ufite  kinini usobanuye  mu muco no mubuzima bw’abanyarwanda dore ko wavagamo byinshi birimo ubwato, umuvure n’ibindi.

Dr Bizimana Jean Damascene yakomeje avuga ko muri rusange igiti gifite akamaro kanini mu buzima bw’u Rwanda agira ati ”Urumva rero igiti gifite akamaro kanini mu buzima bw’u Rwanda .

Urumva rero iyo uteye igiti nicyo biba bisobanura ko turimo twifuriza u Rwanda, amahoro n’ubuzima kandi igiti koko kizana umucyo , kizana ubuzima, kizana imvura, kirinda ubutaka n’ibindi."

Yasoje avuga ko bashaka kuzageza muri Mata mu gihugu hose barateye ibiti birenga Miliyoni byibutsa umubare w’abatutsi bishwe ,bakamburwa  ubuzima bazizwa ko ari abatutsi aho mu gihugu hishwe  barenga miliyoni barimo  abana n’urubyiruko rwishi ariko bashimangira ubuzima aricyo ibyo biti birenga Miliyoni bivuga.