Umuhanda Gakenke - Musanze wafunzwe n'inkangu

Umuhanda Gakenke - Musanze wafunzwe n'inkangu

Jan 30,2024

Umuhanda Gakenke-Musanze wafunzwe n’inkangu kuva mu ma saa sita z’ijoro tariki 30 Mutarama 2024, mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke ahitwa Buranga.

Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yatangarije Kigali Today ko uyu muhanda umaze amasaha 10 utari Nyabagendwa, ariko ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo utunganywe, ibinyabiziga byongere kubona uko bihanyura.

Ati “Imashini zatangiye kuhatunganya, ubu turizera ko mu gihe gito umuhanda uba wongeye kuba nyabagendwa”.

SP Emmanuel Kayigi avuga ko indi nzira abagenzi bashobora gucamo ari umuhanda wo muri Karongi kandi ari kure cyane, agasaba abagenzi kwihanganira ibi byago byatejwe n’iyi nkangu abizeza ko mu gihe gito umuhanda uba wabaye Nyabagendwa.

Kuva iyi nkangu yafunga umuhanda, yahagaritse urujya n’uruza kuko nta modoka ishobora kuva Musanze yerekeza i Kigali ndetse n’izituruka i Kigali ziganayo ntabwo zabona aho zinyura.