Umukinnyi ukomeye wa filime yahishuye uko yaryaga inkoni buri gihe iyo Manchester United yatsindwaga

Umukinnyi ukomeye wa filime yahishuye uko yaryaga inkoni buri gihe iyo Manchester United yatsindwaga

  • Narakubitwaga iyo Manchester United yatsindwaga

  • Byatumye nanga urunuka Manchester United

Jan 29,2024

Umukinnyi wa firime uzwi cyane muri Nollywood yo muri Nigeria, Victoria Inyama, yavuze ko umugabo we batandukanye, Godwin Okrim yahoraga amukubita igihe cyose ikipe y’umupira w’amaguru afana, Manchester United yatsinzwe.

Uyu mugore yavuze ko igihe cyose yakubitwaga iyo ikipe ya Man United yabaga yatsinzwe.

Mu kiganiro yagiranye na Chude Jideonwo, Inyama yavuze ko agikomeje guhangana n’ihungabana yagize kugeza ubu kuko atanga iyi kipe gusa, ariko igihe cyose abyirebye igatsindwa umukino, yibuka uko yakubitwaga.akanababazwa n’uyu wahoze ari umukunzi we .

Yavuze ati: “Nanga Man Utd. Inshuro nyinshi narakubitwaga kubera ko Man United yatsinzwe umukino.

No kugeza uyu munsi iyo habaye umukino w’umupira wamaguru hanyuma Man U igatsindwa, ndavuga nti ’Imana ishimwe, uyu munsi wari kuba umunsi wo gukubitwa’. Ndetse n’umuhungu wanjye arabizi kandi yanaseka. ”