U Rwanda ruzakira igikombe cya Afurika cya 2026

U Rwanda ruzakira igikombe cya Afurika cya 2026

  • Igikombe cya Afurika cya Handball cya 2026 kizabera mu Rwanda

  • U Rwanda rwahawe ibendera nk'ikimetso ko ruzakira igikombe

Jan 29,2024

Igihugu cy’u Rwanda nyuma yo kwemezwa nk’igihugu kizakira igikombe cya Afurika cya Handball cya 2026 cyashyikirijwe idarapo nk’ikimenyetso gishimangira ko kizakira iki gikombe.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Mutarama 2024 i Cairo mu Misiri hasojwe imikino y’igikombe cya Afurika cya Handball cyakinwaga ku nshuro yacyo ya 26.Ubwo iki gikombe cyasozwaga habayeho umuhango wo gushyikiriza u Rwanda ibendera ry’impuzamashyirahamwe y’umukino wa Handball muri Afurika nk’Igihugu kizakira igikombe cya Afurika cya 2026.