Ntuziruke ! Dore ibyo usabwa gukora mu gihe uhuye n’imbwa y'inkazi

Ntuziruke ! Dore ibyo usabwa gukora mu gihe uhuye n’imbwa y'inkazi

Jan 29,2024

Mu gihe ugiye mu nzira ugahura n’imbwa ntukiruke kuko bishobora kukubera bibi, Hari ibintu byinshi wakora bishobora kugufasha kuva mu menyo yiyo mbwa.

Dore bimwe mubyo ukwiye gukora:

Ihagarareho wirinde kuyireba mu maso: Burya iyo uhuye n’imbwa uhita ugira ubwoba ariko nibibi kuko imbwa zumva ubwoba ufite bityo ikaba yakugirira nabi. Irinde kuyireba mu maso kuko iyo uyirebye bituma igira ngo ushaka kuyigirira neza.

Hagarara: Niba uhuye n’imbwa uri kugenda ihutire guhita uhagarara ntiwiruke kuko ishobora guhita ikugirira nabi cyane.

Ntuhindukire ngo uyitere umugongo: Niba uhuye n’imbwa ntukiruke cg ngo uhite uhindukira kuko byakubera bibi ndetse ntukanayirebe mu maso ahubwo ugerageza kureba ku ruhande.

Koresha amagambo ayitegeka: Hari ubwo uhuye n’imbwa wayibwira amagambo ikakumva urugero nka jya murugo ibintu nkibyo nabyo birafasha.

Shyiramo umwanya hagati yawe nayo:  Niba ubona iyo mbwa ikomeje kukurwanya tagira ugerageza kugenda ugenda usubira inyuma gacye gacye bityo mu buryo bwo kubona aho uhungira.

Ibuka ka ko imbwa zose zitaryana: Niba uhuye n’imbwa ntukiruke Kandi ibuka ki Hari imbwa zitaryana ndetse Ziba zitagamije ikibi.