Wari uzi ko hari abantu imibu ikunda kurya kurusha abandi? Ikibitera n'icyo wakora niba uri muri aba

Wari uzi ko hari abantu imibu ikunda kurya kurusha abandi? Ikibitera n'icyo wakora niba uri muri aba

  • Dore abantu imibu kunda kurya kurusha abandi

  • Icyo wakora igihe uri mu bantu bakunze kuribwa n'imibu

Jan 28,2024

Ni kenshi uzabona hari abantu bakunze kwibasirwa n’imibu, nyamara hari abandi idashobora kwibasira kandi bari ahantu iri. Ibi bifite igisobanuro n’impamvu 4 zibitera.

Hari abibaza impamvu iyi mibu ishobora kurya abantu bamwe abandi ikabareka kandi bari kumwe.

Dore zimwe mu mpamvu zituma imibu yibasira bamwe igasiga abandi

1. Abantu bafite ubwoko bw’amaraso bwa O irabakunda cyane: 

Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga mu gihugu cy’ubuyapani bugaragaza ko abantu bafite ubwoko bw'amaraso bwa O bakundwa n’imibu cyane kuruta abandi ariko abafite ubwoko bwa A bo ngo imibu ntijya ishishikarira kubarya.

Impamvu y’aba bantu bafite O ngo ni uko imibiri yabo ikoze mu buryo bworohera cyane imibu kuba yabarya neza kandi byoroshye bityo igahitamo kuba ari bo yirira gusa.

2. Abantu bafite umubyibuho ukabije: 

Ubushakashatsi buvuga ko aba bantu nabo barohereza imibu kuba yabarya byoroshye, ibi ngo biterwa n’uko imibu yumva cyane gaz carbonic ndetse ifite ubushobozi bwo kuyumva iri kure cyane.

Abantu babyibushye rero baba bifitemo iyi gaz ku kigero cyo hejuru ari nabyo bituma imibu ibibasira cyane

3. Abantu batwite:  

Urubuga Medisite rukomeza ruvuga ko ubushakashatsi bwakorewe mu gihugu cya Gambia nabwo buvuga ko abagore batwite bakundwa n’imibu cyane kurusha abandi kubera ko na bo baba bafite ya gaz carbonic, ikindi ni uko ikigero cy’ubushyuhe kuri bo kiba kiri hejuru cyane bigatuma imibu ibakunda ku bwinshi.

4. Abandi bantu ubushakashatsi buvuga ko imibu ikunda kwibasira ni babandi bakunda kubira ibyuya cyane, imibu ibabwirwa n’ibyuya cyangwa se ubushyuhe baba bafite ikaboneraho kubibasira.

Ese ni gute wakwirinda kuribwa n’imibu?

Niba uziko uri mu bantu imibu ikund akwibasira cyane ushobora kugerageza ibi bikurikira:

-Irinde kwitera imibavu iryohereye

-Irinde kwambara imyenda ifite amabara agaragara cyane

-Sukura umubiri wawe kenshi gashoboka uwurinde kubira ibyuya

-Zimya amatara yose mu gihe ugiye kuryama

-Mu gihe ugize ibyago ukaribwa n’umubu, shyira amazi akonje aho wakuriye