Sinigeze menya ko Pasiterine wanjye yari umutinganyi kugeza igihe yatangiye kunkabakaba ku gitsi1na ! Alice

Sinigeze menya ko Pasiterine wanjye yari umutinganyi kugeza igihe yatangiye kunkabakaba ku gitsi1na ! Alice

  • Alice arashishikariza abantu gusenga cyane kuko ngo no mu nsengero Sekibi yagezemo

  • Yamusabye ko bajyana gusenga bagezeho atangira kumukorakora

Jan 28,2024

Muri iyi minsi aho ibintu byo kuryamana ku bahuje igitsina byeze, ni nako uyu mugore witwa Alice wo mu gihugu cya Kenya yavuze ubuzima yanyuzemo n’uburyo yaje kumenya ko Pasiteri we yari umutinganyi ubwo yamukabakabaga ku gitsi1na.

Uyu mugore yavuze ko yakuze asenga cyane, ndetse ko yavukiye mu muryango w’abakirisitu bityo nawe uwo muco akaba yarawukuranye. Yavuze ko akimara gushakwa nabwo yakomeje gusenga cyane ko n’umugabo we yasengaga cyane. Yavuze ko byaje kugera ubwo Pasiteri we wari umugore mugenzi we yatangiye kumwereka urukundo rudasanzwe.

Gusa we yumvaga ari urukundo rusanzwe undi muntu wese yakwereka mugenzi we. Gusa ngo byagenze Ubwo Pasiteri we atangira kujya amukorakora ndetse akamuha urukundo rudasanzwe pe, kugera ubwo ngo Pasiteri we yamusabye ko bajyana mu masengesho yari agiyemo maze yemera ko bajyana. Bagezeyo barasenze ngo bugera aho burira bakiri gusenga.

Bigeze mu ijoro Pasiteri we yatangiye kumukabakaba ku gitsina cye amubajije ngo uri mubiki ni uko Pasiteri we amubwira ko ari umutinganyi ndetse ko ngo yamukunze cyane. Ubwo ngo Alice yahise amubuza amubwira ko ibyo bintu atajya abikora ariko Pasiteri we akaguma kumubwira ko amukunda ndetse ko ashaka ko baryamana cyane arinako amubwira ko yamuhindurira ubuzima akamuha amafaranga menshi ariko Alice ahagarara ku mwanzuro we amubwira ko ibyo bintu atabikora habe na Gato.

Mu gitondo ubwo ngo yatahaga yahise abibwira umugabo we maze babibwira umukuru w’urusengero maze bahita bakura uwo mugore ku mirimo yo kuba Pasiteri. Kuva ngo yahura nibyo bintu mu buzima bwe ahora ashishikariza abantu gusenga kuko ngo no munsengero sekibi yateyemo.