Umugabo wanjye arankubita kandi twubatse neza kuko ari imfura. Impamvu ingo z'ubu zisenyuka ndayibabwira

Umugabo wanjye arankubita kandi twubatse neza kuko ari imfura. Impamvu ingo z'ubu zisenyuka ndayibabwira

  • Impamvu ingo zisenyuka ni uko abagore bakubitwa batarya

Jan 28,2024

Umugore witwa Jennifer yavuze amagambo akakaye cyane aho yavuze ko abagabo benshi ari imbwa zimoka ndetse aboneraho umwanya wo kuvuga ko umugabo we amukubita ariko ko ngo babanye neza. Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Gerard Mbabazi mu kiganiro Inkuru yanjye, uyu mugore nibwo yavuze ko ngo burya umukobwa uko asa koso akwiye kujya yiyemera ndetse akiyemera mu muntu wese ashaka.

Uyu mugore muri iki kiganiro yabajijwe Niba akubitwa n’umugabo we avuga ko akubitwa cyane ndetse ko rimwe narimwe arazwa hanze Kandi ko ibyo bitamubuza kubana neza n’umugabo we. Yakomeje avuga ko Kandi abagabo benshi ari imbwa zimoka kuko ngo burya umugabo utuzuza inshingano zo mu rugo ngo afate neza umugore we burya ngo ni imbwa.

Uyu mugore yagereranyije imbwa n’umuntu ugira ubunebwe mu buryo bwo kugorora neza kugira ngo yumvikanishe imbwa yavuze. Uyu mugore Kandi yakomeje kwikoma abagabo babyarana n’abagore bashwana nabo bagahita bahagarika kwita ku bana babo Kandi bagakwiye kuba bita ku bana babo cyane ko ngo Ari ubwoko bwabo. Bityo ngo abo bagabo si abagabo ahubwo ngo ni imbwa.

Yakomeje avuga ko ingo z'ubu zisenyuka cyane  bitewe n'uko abagore bubu bisonanukiwe ndetse bakubitwa bagahita bataha ariko ngo abacyera bo ntibakozwaga ibyo gutaha kuko bakubitwaga Wenda byibura bafite imirima bahinga bakarya ariko ubu ngo kubera gukubitwa batarya nibyo Kenshi bituma bahitamo kwahukana.