Teta Samantha yakuriwe ingofero mu nama y'umushyikirano benshi bemeza ko asa na Louise Mushikiwabo ndetse azagera ikirenge mu cye

Teta Samantha yakuriwe ingofero mu nama y'umushyikirano benshi bemeza ko asa na Louise Mushikiwabo ndetse azagera ikirenge mu cye

Jan 27,2024

Kuva ku wa 23Mutarama 2024, muri Kigali Conventiom Center habereye Inama y'Igihugu y'Umushyikirano ku nshuro ya 19 ikaba yarasojwe ku wa Gatatu Tariki 24 Mutarama 2024,Teta Samantha akaba ariwe wayoboye ikiganiro cy'Urubyiruko akurirwa ingofero bamwe banamusanisha na Louise Mushikiwabo.

Ubusanzwe Teta Samantha yize ishami ry’Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (History, Economics and Geography), niwe wabaye umukobwa wa mbere mu gihugu mu gutsinda neza kurusha abandi mu mashami akubiye mu cyitwa “Arts Combinations”, ubwo yasoza amashuri yisumbuye.

Mu mwaka wa 2015 aho yigaga ku kigo cya Nu-Vision High School cyo mu karere ka Kayonza, agisoza ku bwo gukunda umurimo w'Itangamakuru nibwo yatangiye urugendo rw'inzozi aribwo yatangiye kwimenyereza kwandika inkuru  muri The New Times Rwanda.

Nyuma yaje kuhava ajya gukomereza amashuri ye muri The University of British Columbia yo muri Canada.

Teta Samantha akaba ariwe wayoboye ikiganiro  akaba akomeje gushimirwa kubera uburyo yabikoranye ubuhanga buhanitse bitari ibya buri wese ,bamwe bavuga ko yakoresheje Ikinyarwanda neza.

Uyu mukobwa kandi bikomeje kuvugwa na benshi ko asa na Louise  Mushikiwabo ku isura no mu buhanga aho benshi badatinya kuvuga ko azagera ikirenge mu cye bitewe n’imyitwarire ye n’ibikorwa bigenda bimugaragaraho mu buzima bwe bwa buri munsi.

 

Teta Samantha asanzwe  akora mu biro by'Umuvugizi wa Guverinoma  y'u Rwanda.