Rwamagana: Impanuka y'ubwato yahitanye abatari bake

Rwamagana: Impanuka y'ubwato yahitanye abatari bake

Jan 27,2024

Abaturage barenga 40 bari bari mu bwato bwavaga mu mu Murenge wa Rukumberi uherereye mu Karere ka Ngoma bagana mu Murenge wa Karenge wo mu Karere ka Rwamagana, barohamye, abagera kuri batandatu bahasiga ubuzima, 31 barohorwa mu gihe hari abandi bivugwa ko baburiwe irengero inzego z’umutekano zikaba zikibashakisha.

Iyi mpanuka yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Mutarama 2024, mu kiyaga cya Mugesera gikora ku turere twa Rwamagana, Ngoma na Bugesera. Yabereye mu kiyaga hagati nk’uko bamwe mu batuye muri uyu Murenge babivuga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP. Twizeyimana Hamduni yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka y’ubwato yatewe n’uko bwari buhetse abantu Benshi.

Yavuze ko ku rupapuro rw’ubwishingizi ubwo bwato bwemerewe gutwara abantu 15 ariko hakaba hari harimo abantu bikekwa ko barenga 40 kongeraho n’imizigo yabo.

Ati “Ni impanuka yatewe no gutwara abantu benshi barenze ubushobozi bw’ubwato, ubwo bwato ni ibiti ariko bufite moteri rero abantu bwari butwaye bavaga Rukumberi berekeza Karenge, abenshi bahinga Rukumberi bataha Karenge.”

“Ahagana saa 15h53 nibwo ubwato bwarohamye Abapolisi bashinzwe umutekano wo mu mazi bahise bava Bugesera bajya gutabara tubasha gukura mu mazi abantu 31 batandatu bo wabakuyemo bapfuye barimo batanu bakuru n’umwana w’amezi n’undi w’umwaka n’amezi ane.”

SP Twizeyimana yakomeje avuga ko abaturage bakomeje kuvuga ko hari abandi bantu bari mu mazi baburiwe irengero bakaba bagishakishwa kugira ngo nabo bakurwemo.

Ubwato bwarohamye bwakoreshwaga na koperative izwi nka COODURAM, ikaba yari ifite ubwishingizi bwo gutwara abantu 15 muri ubwo bwato.

SP Twizeyimana yasabye abakora umwuga wo gutwara abantu mu mazi kubahiriza amategeko, bagatwara abantu bambaye amakote abarinda, gukoresha ubwato bwa moteri ndetse bakanirinda guheka abantu benshi barusha ubushobozi ubwato batwara.

Kuri ubu imirambo y’abapfuye yajyanywe ku bitaro bya Rwamagana, abarohowe bo bakaba bajyanywe ku Kigo nderabuzima cya Karenge kugira ngo bitabweho n’abaganga. Kuri ubu kandi Polisi ishami ryo mu mazi riri gushakisha abandi bantu bivugwa ko bari bari muri ubu bwato.

 

IVOMO:IGIHE