Wari uzi ko hariho 'cotex' z'abagabo n'ubwo batajya mu mihango nk'abagore?

Wari uzi ko hariho 'cotex' z'abagabo n'ubwo batajya mu mihango nk'abagore?

Jan 25,2024

Ushobora kuba umenyereye ko hari ‘cotex’ z’abagore n’abakobwa bifashisha mu gihe cy’imihango, ukaba wakwibwira ko hatari n’iz’igitsina gabo kuko batayijyamo.

Oya! Na zo zirahari. Izi ‘cotex’ zifashishwa cyane n’ab’igitsina gabo bafite uburwayi bushobora gutuma binyarira batabishaka, ufite ubwo burwayi akazifashisha mu gutangira izo nkari.

Izi ‘cotex’ ntizikwiye kwitiranwa na ‘pampers’ zifashishwa n’abantu bakuru zigaragara no mu mavuriro mu Rwanda, kuko zo zifashishwa ku bafite ikibazo cy’abinyarira inkari nyinshi cyangwa abafite uburwayi butuma imibiri yabo itagenzura uko imyanda ikomeye isohoka kandi na yo ikaza ari myinshi.

Izo ‘pampers’ zo aba ari nini ku buryo zinambarwa mu buryo bushobora gusimbura akambaro k’imbere (under wear), mu gihe izo ‘cotex’ z’abagabo zo aba ari nto zikanambarwa zishyizwe mu kambaro k’imbere nk’uko ‘cotex’ z’abagore zambarwa.

Urubuga Concenience Product Advisor rutanga ubujyanama ku mikoreshereze y’ibikoresho bitandukanye birimo n’ibyifashishwa mu rwego rw’ubuzima, rugaragaza ko izi ‘cotex’ zikorwa mu buryo buha umutekano uw’igitsina gabo, ku buryo mu gihe afite ubwo burwayi adahangayikira ko ashobora kwinyarira ari mu ruhame.

Gusa bigaragazwa ko zidatanga umusaruro mu gihe uw’igitsina gabo uzikoresha aryamye, kuko uburemere bw’inkari bushobora gutuma zinyura muri iyo ‘cotex’ zikagera ku buriri.

Izo ‘cotex’ ziba mu moko atandukanye ku buryo hari n’izihenda bitewe n’ubwoko ndetse n’ubunini bwazo, ku buryo hari abahitamo kugura izijyanye n’ubushobozi bwabo.

Hari nk’izo mu bwoko bwa ‘Abri-Man’ zifite ubushobozi bwo gufata inkari ziri hagati ya mililitiro 800 na 3000.

Iyo urebye nko ku rubuga rwa internet rukorerwaho ubucuruzi, Amazon, ubonaho amoko ya ‘cotex’ z’ab’igitsina gabo z’amoko atandukanye zirimo izigura 14.8$, ni ukuvuga asaga ibihumbi 18 Frw.

Hari kandi izigura 11.47$, ni ukuvuga asaga ibihumbi 14 Frw ndetse n’izindi ziboneka ku bindi biciro bitandukanye birimo n’ibiri hejuru y’ibyo.

Izikunze kwifashishwa kwa muganga zifasha abantu bakuru bafite ibibazo byo kwinyarira, usanga zikozwe mu buryo bumwe ku buryo utavuga ngo "Izi ni iz’abagabo cyangwa abagore gusa".