Perezida Kagame yahishuye icyatumye ahagarika kujya kureba Amavubi

Perezida Kagame yahishuye icyatumye ahagarika kujya kureba Amavubi

  • Amarozi, ruswa n'ibindi ni bimwe mu byatumye Perezida Kagame areka kujya ajya kureba umupira w'Amaguru

  • Perezida Kagame yavuze impamvu atakijya kureba umupira w'Amaguru wo mu Rwanda

Jan 24,2024

Perezida Kagame yavuze ko ababa mu mupira w’amaguru aribo bamuciye kujya kureba imikino y’amavubi kubera ibikorwa by’umwanda birimo amarozi,ruswa n’ibindi.

Ibi Perezida yabivugiye mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano iri kuba ku nshuro ya 19 aho yari asabwe kongera kugaruka gushyigikira ’Amavubi’nkuko yabikoraga kera.

Ubwo yari ahawe ijambo,umutoza wungirije w’Amavubi, Jimmy Mulisa, yasabye ko hashyirwa imbaraga mu marushanwa y’umupira w’amaguru n’indi mikino mu mashuri kugira ngo bifashe mu gutegura impano z’abato.

Mulisa kandi yasabye Umukuru w’Igihugu gusubira kuri za Stade gushyigikira Amavubi nkuko yabigenzaga mbere.

Perezida Kagame yavuze mbere ya byose ko ababa mu mupira w’amaguru aribo bamubujije kujyayo kubera kwijandika mu bikorwa by’umwanda.

Yagize ati "Icyatumye kenshi ngabanya kujyayo (kuri stade) ni bo byaturutseho.Ibintu by’imikino by’amarushanwa bigenda bikajyamo ruswa,gutsindisha amarozi bikajyamo ibintu biri primi njye sinabijyamo,niho byageze mbivamo.

Nibashaka gukora ibintu bizima bakumva uko siporo igomba gukorwa,njye nabibwiye na Minisitiri wa siporo,ibintu nka biriya ntibakwiriye kubyihanganira.

Nk’ubundi buzima bwo mu gihugu bw’ibyo dukora,ibikwiye kuba bikorwa birazwi, kujya mu bintu bindi bidafite ishingiro,bitugabanyiriza uko tuba dukwiriye kuba turebwa mu mikorere n’agaciro ntabwo bikwiriye.Nicyo cyatumye mbivamo.Nta kundi nari kubigenza, sinagombaga guha amabwiriza abakina umupira uko bawukina.. Ntabwo iyo ari inshingano yanjye."

Yakomeje avuga ko aho bigenda neza bafasha kandi hari gahunda ya leta yo gufasha n’abantu ku giti cyabo bashobora kubyunganira.

agira ati "Njye nkunda siporo ariko sinakwishimira ibintu nk’ibyo ngibyo bidashira."

Perezida Kagame yatanze urugero rw’umutoza Ratomir Dujkovic wigeze gutoza Amavubi wigeze gusezera mu ijambo rye akavuga ko yaje gutoza ariko mu ikipe abakinnyi bose ari abatoza.

Ngo yavuze ko adashaka guhembwa amafaranga y’ubusa kuko nta kazi akora buri mukinnyi wese afite ibyo ashaka ko bikurikizwa mu mikino.

Yavuze ko niba ibi bikiriho cyaba ari ikibazo ndetse yemeje ko iyo mikorere idahwitse yatumye nawe yasezeye kujya ajya kureba amavubi.

Ati "Ubwo rero umunsi byahindutse nanjye nzajyayo.Ariko ndabifuriza ibyiza Minisiteri ibishinzwe ikwiye kubikurikirana kugira ngo iterambere ry’Umupira w’amaguru rishobore gutera imbere.Tuzamushyigikira muri ibyo byose."