AFCON2024: Ibyishimo byatumye Perezida arushanwa n’umuhungu we guha ikipe agahimbazamusyi

AFCON2024: Ibyishimo byatumye Perezida arushanwa n’umuhungu we guha ikipe agahimbazamusyi

  • Perezida wa Equatorial Guinea, Teodoro Obiang Nguema Mbatsogo yatanze agahimbazamusyi k'asaga miliyari 1RWF

  • Ibitego Equatorial Guinea yatsinze Cote d'Ivoire byaguzwe asaga miliyali 20RWF

Jan 24,2024

Ku wa 22 Mutarama, Perezida wa Equatorial Guinea, Teodoro Obiang Nguema Mbatsogo yatangaje ko ku wa kabiri, tariki ya 23 Mutarama ari umunsi w’ikiruhuko mu gihugu hose mu rwego rwo kwishimira intsinzi y’ibitego 4-0 batsinze abakiriye imikino ya nyuma ya Afcon 2023, Cote d’Ivoire.

Usibye gutangaza umunsi w’ikiruhuko cyo kwishimira intsinzi, Perezida warebeye uyu mukino ku ngoro ya Palacio de Malabo, yanahaye iyi kipe igihembo cya miliyoni 1 y’amayero nk’agahimbazamusyi.

Visi Perezida w’igihugu, Teodoro Nguema Obiang Mangue akibyumva,yahise agura buri gitego cyatsinzwe aho ibitego bine by’ikipe yabitanzeho 20,000 by’amayero nk’agahimbazamusyi ku bakinnyi.

Intego z’iyi kipe ni ukugera muri kimwe cya kabiri cy’irangiza nkuko byari bimeze muri 2015 ubwo bakiraga iki gikombe ariko Cote d’Ivoire banyagiye ikagitwara.