Kiyovu: Ndorimana Jean François Régis yeguye nyuma y'amezi 6 atorewe kuba Perezida w'iyi kipe

Kiyovu: Ndorimana Jean François Régis yeguye nyuma y'amezi 6 atorewe kuba Perezida w'iyi kipe

Jan 24,2024

Ndorimana Jean François Régis “Général” yeguye ku buyobozi bwa Kiyovu Sports nyuma y’amezi atandatu yongeye gutorerwa kuyiyobora.

Tariki 16 Nyakanga 2023 nibwo Ndorimana yaramukijwe Kiyovu Sports byemewe n’amategeko nyuma yaho Mvukiyehe Juvénal akuwe ku buyobozi nyuma y’imyaka itatu.

Amakuru y’ubwegure bwa Ndorimana yatangiye gucicikana ubwo uyu mugabo atitabiraga inama yo kungurana ibitekerezo yabaye ku wa Mbere.

Bukeye bwaho, ntabwo yitabiriye umukino wo kwishyura wa ⅛ cy’Igikombe cy’Amahoro, Kiyovu Sports yasezerewemo na Gorilla FC nyuma yo kunganya ibitego 3-3 ikavamo ku gitego cyo hanze.

Ibibazo bikomeje kuba uruhuri mu Urucaca kuko uretse ibihano rwahawe n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA) kubera kutishyura abakinnyi, n’abari mu kazi baheruka umushahara wo mu Ukwakira.

Ibi biri mu byatumye Umutoza Bipfubusa Joslin n’umwungiriza we badatoza umukino wa Gorilla FC, ubuyobozi bwo bugatangaza ko bwabikoze ku bushake.

N’ubwo bimeze bityo, Visi Perezida wa Mbere wa Kiyovu Sports, Mbonyumuvunyi Abdul Karim yatangaje ko bakomeje gukora iyo bwabaga ngo bakemure ibibazo bikomeje kugariza iyi kipe.

Ati “Ibibazo turimo uretse ibya FIFA wenda birimo ibyo guhemba n’ibindi dukomeje gukora iyo bwabaga ngo mu minsi mike bikemuke kandi ndizeza abafana ko bizakemuka mu minsi ya vuba.”

Kugeza ubu ku munsi wa 17 wa Shampiyona, Kiyovu iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 22.

Umukino ukurikira izakira Bugesera FC ku wa Gatanu, tariki 26 Mutarama 2024 saa 18:00 kuri Kigali Pelé Stadium.