Akamaro ko kurya Tungurusumu mbisi, indwara ivura n'abantu batemerewe kuyirya

Akamaro ko kurya Tungurusumu mbisi, indwara ivura n'abantu batemerewe kuyirya

Jan 23,2024

Tungurusumu benshi bakoresha nk’ibirungo mu mboga zitandukanye, benshi baziko zitekwa gusa, nyamara kuyirya ari mbisi mu gihe cy’amafunguro bigira akamaro kanini mu kurinda indwara zitandukanye.

Medical news Today itangaza ko tungurusumu  imaze imyaka ibihumbi ikoreshwa ku Isi yose. Inyandiko zerekana ko tungurusumu zakoreshejwe mu gihe piramide ya Giza yubatswe, hashize imyaka igira ku 5.000.

Abakinnyi ba mbere ba olempike mu Bugiriki bwa kera, bahawe tungurusumu mu rwego rwo kubongerera imbaraga mu mikino yabo, maze bagira imbaraga zidasanzwe, hanemezwa ko tungurumu ari umuti wakoreshwa no mu myitozo ngororamubiri.

Kera mu Misiri , tungurusumu zakwirakwiye mu mico ya kera ikoreshwa muri Indus kandi zimenyekana nkaho ari umuti wifashishwa na benshi kandi uhendutse kuri bose.

Nk’uko abahanga bo muri Kew Gardens babitangaza, bavuga ko   ikigo cy’ibimera cy’Ubwongereza cy’indashyikirwa kivuga ko, abaturage bo mu Buhinde bwa kera bahaga agaciro imiti ivura nka tungurusumu , kandi bakayikoresha nk’ibiryo byabo bya buri munsi.

Batangaje ko tungurusumu benshi banga kuyirya kubera bavuga ko igira impumuro mbi, nyamara ikora byinshi mu mubiri birimo no kuwurinda indwara, no gukiza zimwe zabaye karande nk’inzoka zo munda benshi bita ngo ni amibe.

Mu mateka yaranze uburasirazuba bwa Aziya , byatangajwe ko tungurusumu zakoreshejwe nk’umuti urinda ibihaha kwangirika, kurinda indwara y’igituntu, umuvuduko w’amaraso, rubagimpande, diyabete n’izindi.

Akamaro ka tungurumu mu mubiri karatangaje .Spiceworldinc.com itangaza ko tungurusumu itanga ubudahangarwa bw’umubiri, ndetse zigafasha umubiri gukumira indwara mbere y'uko zibasira ingingo z’umuntu.

Tungurusumu zigira uruhare mu kurinda umuntu virusi y’ibicurane, ikunze kwibasira abantu benshi mu gihe cy’ubukonje bagafungana imyanya y’ubuhumekero.

Abana bari hagati y’imyaka 6 kugeza ku 8 bakunze kugira indwara y’inkorora, umuriro, no gukonja bidasanzwe, ariko kubagaburira tungurusumu mbisi igihe bafata amafunguro yabo bibarinda kuzahazwa nazo.

Iki kinyamakuru gitangaza ko nibura umuntu yafata utubuto 2 twa tungurusumu igihe afata amafunguro,maze bikamurinda indwara zose zifata umubiri byoroshye zirimo n’indwara y’impatwe izwi nka (constipation).

PharmEasy itangaza ko tungurusumu igira uruhare mu kurinda umuntu ibikomere   mu mubiri, ariko ku muntu ufite ibikomere akaba atemerewe kuyikoresha.

Dore abantu batemerewe kurya tungurusumu

Umuntu wese ufite igikomere aho ariho hose, haba ari inyuma cyangwa imbere mu mubiri, ntabwo yemerewe gukoresha tungurusumu.

Urugero ni nk’umugore cyangwa umukobwa uri mu mihango cyangwa wabyaye, ndetse n’undi muntu wese ufite igikomere inyuma ku mubiri cyangwa n’ahandi hose haba hashobora kuva amaraso.

Umugore utwite, kuva agisama kurinda abyaye na we ntiyemerewe gukoresha tungurusumu kuko tungurusumu ikora mu kongera ubwaguke bw’imitsi kugira ngo amaraso atembere neza.

Ku mubyeyi utwite rero twibuke ko aba afite ingobyi umwana arimo ari nayo imugaburira ikabahuza bombi.

Iyi ngobyi rero ibamo imitsi nk’iba mu bindi bice by’umubiri. Umubyeyi aramutse akoresheje tungurusumu rero amaraso agatembera muri iyo mitsi mu buryo budasanzwe, iyo ngobyi ishobora guhita irekura wa mwana yari ifashe bityo inda ikavamo.

Abantu barwaye igifu (ulcere gastrique) na bo ntibemerewe gukoresha tungurusumu kuko mu biyigize harimo amatembabuzi ashobora kugera mu gifu akamurya, ndetse n’abana bari munsi y’imyaka 2 n’umubyeyi wonsa umwana uri munsi y’amezi 6.

Kwirinda ni inshingano ya buri wese, kuko kwivuza bigora kuruta kwita ku buzima bwacu butahura n’ibibazo.