Perezida Ndayishimiye yohereje abasirikare benshi mu ishyamba rya Kibira rihana imbibi n'u Rwanda

Perezida Ndayishimiye yohereje abasirikare benshi mu ishyamba rya Kibira rihana imbibi n'u Rwanda

Jan 22,2024

Perezida w’u Burundi wiyemeje kuzatanga umusanzu mu guhiruka ubutegetsi bw’u Rwanda,yohereje ingabo ze mu ishyamba rya Kibira ryegereye u Rwanda ku bwinshi.

Perezida Ndayishimiye yaraye atangarije urubyiruko rw’i Kinshasa ko ashaka gufasha urubyiruko rw’u Rwanda kuva muri gereza ndetse ashimangira umugambi wo gufatanya na Tshisekedi guhirika ubutegetsi mu Rwanda.

Radio RPA yo mu Burundi yavuze ko Perezida Ndayishimiye yamennye ingabo nyinshi mu ishyamba rya Kibira ryegereye u Rwanda.

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi yavuze ko yiyemeje gufasha abaturage bo mu Rwanda bayobowe nabi kugira biyambure ubutegetsi buhari avuga ko bwabagize imbohe by’umwihariko urubyiruko.

Uyu usanzwe ashinzwe urubyiruko, amahoro, n’umutekano mu muryango w’ubumwe bwa Afrika, Perezida Ndayishimiye yabitangaje kuri iki cyumweru mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko 500 rwo mu gihugu cya Congo.

Muri iki kiganiro, Perezida Ndayishimiye akaba yemereye uru rubyiruko ko azategura inama ihuza urubyiruko rwo mu bihugu byo mu karere harimo n’u Rwanda kugira higwe uburyo hashakirwa umuti ibibazo by’umutekano biri mu karere.

Ayo magambo Ndayishimiye yavuze yibasira u Rwanda aje akurikira umwanzuro yafashe wo gufunga imipaka ihuza u Burundi n’u Rwanda.

Abakurikiranira hafi politike yo mu karere babona ko intambara hagati y’ibihugu byo mu karere ishobora kwaduka vuba kubera ko uburundi nabwo bwinjiye mu bushyamirane n’u Rwanda nyuma ya RDC.