Gatagara: Ababyeyi 2 barakekwaho kwica umwana wabo

Gatagara: Ababyeyi 2 barakekwaho kwica umwana wabo

Jan 22,2024

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB yataye muri yombi umugabo n'umugore we bakekwaho icyaha cyo kwica umwana wabo baketseho kubiba amafaranga 10.000 Frw.

Ku wa Gatandatu tariki ya 20  Mutarama 2023 ,nibwo umugabo ufite imyaka  28 n'umugore we  ufite imyaka 27  batuye mu Murenge wa Gataraga  batawe muri yombi n'urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB bakekwaho kwiyicira umwana  wari ufite imyaka umunani azira amafaranga bamushinjaga kubiba amafaranga akayaguramo imigati .

Amakuru yatanzwe n'abaturanyi n'uwo Muryango avuga ko kuwa Gatanu tariki 19 Mutarama 2023 ise yasanze  umwana we  ku ishuri aho yigaga amashuri bamukurayo bamushinja kwiba ababyeyi be 10.000 Frw . Ku munsi wo ku wa Gatandatu abo babyeyi babyutse batabaza abaturage bavuga ko uwo mwana yapfuye ariko andi makuru akavuga ko abo babyeyi inkoni bamukubise arizo zamwishe.

Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu mu Ntara y'Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza yavuze ko umugabo n'umugore we bombi bafungiye kuri sitasiyo ya Busogo bakurikiranyweho urupfu rw'umwana wabo wapfuye  nk'uko bitangazwa na TV1.