KNC Akomeje Gukinda Ku Mubyimba Rayon Sports. Ibyo Atangaje Noneho Birakomeye

KNC Akomeje Gukinda Ku Mubyimba Rayon Sports. Ibyo Atangaje Noneho Birakomeye

Jan 15,2024

Perezida wa Gasogi United,Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC yashimangiye ko Rayon Sports y’uyu mwaka iri hasi ku buryo uwayihuza nabo inshuro eshanu zikurikiranya yayitsinda kandi akayongeraho igitego kuri buri mukino.

Ibi yabitangarije mu kiganiro Rirarashe cyo kuri TV1,mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Mutarama, ubwo yari kumwe na Perezida w’abafana ba Gasogi United ku isi yose, Mutabaruka Angelbert.

Gasogi United iheruka gutsinda Rayon Sports ibitego 2-1 iyirusha, ikoma mu nkokora inzozi iyi Gikundiro yari ifite zo gushaka uko yagabanya ikinyuranyo ku rutonde rwa shampiyona.

KNC agaruka ku mukino wo kuwa Gatanu yagize ati "Ntekereza ko ikibazo gihari bashobora guhindura umutoza, bazaba bahinduye icupa ariko byeri izaba ari ya yindi. Iyi Rayon Sports nubwo baduhuza imikino itanu yikurikiranya najya nyitsinda nongeyeho igitego kuri buri mukino."

Ntekereza ko ibibazo aho biri, barebe no mu bakinnyi babo, babyitegereze.

Yakomeje ati ’Gasogi ifite amateka mu Rwanda, niyo kipe yirukanishije abatoza benshi mu Rwanda. Tumaze kwirukanisha aba Kiyovu babiri, twirukanisha uwa Musanze FC ku munota wa 64. Ariko na Rayon Sports Haringingo yarokokeye Cyupucyupu.

Uyu nguyu nawe turamujyanye. Nundi uzaza tuzamutwara. Nagira abantu inama rero, umutoza wese uza gusinyira Rayon Sports ashyiremo ingingo ivuga iti ’nintsindwa na Gasogi ntimuzanyirukane. Ibyo byubahwe kandi iyi kipe yitwa Gasogi muyubahe."

Gasogi United yahise ifata umwanya wa karindwi n’amanota 21, mu gihe Gikundiro yagumye ku wa kane n’amanota 27 muri Shampiyona y’u Rwanda.