Miss Muyango na Kimenyi Yves basezeranye - AMAFOTO

Miss Muyango na Kimenyi Yves basezeranye - AMAFOTO

Jan 04,2024

Uwase Muyango Claudine witabiriye irushanwa rya nyampinga w’u Rwanda 2019 na Kimenyi Yves usanzwe ari umunyezamu wa ekipe y’Igihugu Amavubi na AS Kigali basezeranye imbere y’amategeko.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 04 Mutarama 2024, mu Murenge wa Nyarugenge.

Mu mashusho yashyizwe hanze,Kimenyi Yves na Uwase Muyango Claudine bari bafite akanyamuneza ubwo binjiraga mu cyumba cy’Umurenge wa Nyarugenge basezeraniyemo.

Kimenyi Yves, yaje gusezerana imbere y’amategeko na Muyango acumbagira kuko atarakira neza imvune ikomeye yagiriye mu mukino w’Umunsi wa Cyenda wa Shampiyona ubwo ikipe ye ya AS Kigali yatsindwaga na Musanze FC igitego 1-0.

Kimenyi yakiniye APR FC, Kiyovu Sports na Rayon Sports ndetse azamukira mu Isonga FC.