Umuyobozi wungirije wa Hamas yiciwe mu gitero cya Israel

Umuyobozi wungirije wa Hamas yiciwe mu gitero cya Israel

Jan 03,2024

Igisirikare cya Israël cyishe umuyobozi mukuru wungirije w’umutwe wa Hamas ku rwego rwa politiki, Saleh al-Arouri, mu majyepfo y’Umurwa Mukuru wa Liban, Beirut.

Israel ishimangira ko iyicwa ry’uyu mutegetsi wa Hamas i Beirut atari igitero kuri Libani, mu gihe abanzi bayo bavuga ko “izahanwa” kubera uru rupfu.

Umuvugizi wa Israel avuga ko Saleh al-Arouri yapfuye mu “gitero cyateguwe neza kigakorwa ku buyobozi bwa Hamas gusa”.

Hamas yamaganye iyicwwa rye, mu gihe incuti yayo umutwe wa Hezbollah uvuga ko ari igitero gihonyora ubusugire bwa Libani.

Hagati aho, Minisitiri w’intebe wa Libani yashinje Israel kugerageza “gushyira Libani mu ...mishyamirano”.

Ibinyamakuru bya Libani bivuga ko Arouri, icyegera cy’umukuru wa Libani ushinzwe ibya politike, yishwe mu gitero cy’indege itagira umupilote (drone) mu majyepfo ya Libani hamwe n’abandi batandatu – abayobozi ba gisirikare ba Hamas hamwe n’abandi bategetsi bane.

Yari umutegetsi mukuru muri Qassam Brigades, ishami rya gisirikare rya Hamas, akaba yari incuti ya hafi cyane ya Ismail Haniyeh, umukuru wa Hamas. Yari muri Libani nk’umuhuza hagati y’umutwe we na Hezbollah.

Arouri w’imyaka 57 ni we mutegetsi wa mbere wo ku rwego rwo hejuru wa Hamas wishwe kuva Israel yinjiye mu ntambara n’uyu mutwe nyuma y’igitero cyo ku wa 7 Ukwakira 2023.

 

BBC