Umuvugizi wa RDF yavuze icyo bazakora mu gihe cyose Félix Tshisekedi yagaba intambara ku Rwanda

Umuvugizi wa RDF yavuze icyo bazakora mu gihe cyose Félix Tshisekedi yagaba intambara ku Rwanda

Dec 27,2023

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yatangaje ko Igisirikare cy’u Rwanda cyiteguye intambara Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, amaze iminsi akangisha.

Brig. Gen. Rwivanga, mu kiganiro The Long Form with Sanny Ntayombya, yabajijwe uko byagenda mu gihe amagambo Tshisekedi avuga yayashyira mu bikorwa, asubiza ko Ingabo z’u Rwanda ziteguye kurinda igihugu mu gihe cyaterwa.

Ati “Ndasubirisha ikibazo cya politiki igisubizo cya gisirikare. Turiteguye. Kandi n’ubusanzwe duhora twiteguye. Nta gishya ku kwitegura kwacu.”

Kuva imirwano y’Ingabo za RDC na M23 yatangira kubera mu bice byegereye u Rwanda, rwongereye abasirikare hafi y’umupaka kugira ngo bakaze umutekano w’abahatuye bashoboraga guterwa ubwoba n’urusaku rw’amasasu rwumvikanaga cyangwa na bo bakaba baterwa.

Tariki ya 18 Ukuboza 2023, Tshisekedi yatangarije Abanye-Congo ko ateganya gusaba Inteko Ishinga Amategeko kumuha uburenganzira bwo gutangiza intambara ku Rwanda.

Uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye ko ingabo ze, FARDC, zifite ubushobozi bwo kurasa i Kigali, bidasabye ko ziva mu Mujyi wa Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.