Abasirikare ba Ukraine bizihije Noheli mu buryo budasanzwe - AMAFOTO

Abasirikare ba Ukraine bizihije Noheli mu buryo budasanzwe - AMAFOTO

Dec 26,2023

Kuri uyu wa mbere mu gihugu cya Ukraine Abasirikare bacyo, bizihirije umunsi mukuru wa Noheli bari Ku rugamba rutoroshye .

Abasirikare ba Ukraine bizihirije umunsi Mukuru wa Noheli bari ku rugamba nyuma y'uko hari hashize imyaka 100 hatizihizwa umunsi Mukuru w'ivuka ry'umucunguzi .

Muri Kyiv umurwa mukuru wa Ukraine abasirikare b'icyo Gihugu bizihirije umunsi Mukuru wa Noheli muri Cathedral Saint Michel nk'uko bigaragara mu mafoto yashyizwe ahagaragara n'ibitangazamakuru bitandukanye.

Nubwo hashyizwe ahagaragara amafoto y'abasirikare ba Ukraine barimo kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli ariko ibiro bya Gisirikare byatangaje ko igisirikare cyabo cyahanuye indege ebyiri zo mu bwoko bwa Su-34 na Su 30 ndetse ibitero by'abasirikare b'u Burusiya byakomeje kwibasira ibice bitandukanye byo mu mijyi ya Ukraine.

Ingabo za Ukraine kandi zatangaje ko mu ijoro ryacyeye cyari cyahanuye drone 29 muri 31 zoherejwe mu Ntara ya Odessa no mu Burengerazuba bwa Ukraine.

Abanya  Ukraine Ubusanzwe bizihiza umunsi mukuru wa Noheli tariki ya 7 Mutarama kuko imyemerere yabo ishingiye kiliziya y'aba Orthodox.

Abasirikare binjiye muri Kiliziya bambaye impuzankano y'akazi .