Israel yishe umusirikare ukomeye wa Iran ikoresheje indege

Israel yishe umusirikare ukomeye wa Iran ikoresheje indege

Dec 26,2023

Umusirikare wo ku rwego rwo hejuru wa Irani yishwe mu gitero cy’indege bikekwa ko cyakozwe na Israel muri Syria, nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bya Irani.

Seyyed Razi Mousavi yari "umujyanama mu bya gisirikare ukomeye" mu ishami rya gisirikare rya ki-Islam rya Irani, Islamic Revolutionary Guards Corps (IRGC), nk’uko byandikwa n’ibiro ntaramakuru byo muri Irani Tasnim.

Bivuga ko yishwe mu gitero cy’indege mu karere kazwi nka Sayyida Zeinab kari mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Damas/Damascus.

Israel imaze imyaka itari mike ikora ibitero by’indege muri Syria,mu bice ivuga ko bifitanye isano na Irani.

Ibi bitero byongereye umurindi kuva muri aya mezi ashize nyuma y’igitero cya Hamas kuri Israel ku wa 7 Ukwakira.

Ingabo za Irani ziri muri Syria kuva mu minsi ya mbere y’intambara yo hagati muri Syria, aho zifasha ubutegetsi bwa Perezida Bashar al-Assad mu ntambara ye n’inyeshamba zirwanya ubutegetsi bwe.

Mousavi azwi ko yari icyegera cy’uwahoze ayoboye IRGC, Qassem Soleimani, wishwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2020.

Yari umwe mu bategetsi bo hejuru cyane ba IRGC bakorera muri Syria, nk’uko Tasnim ibivuga, kandi yafashaga mu guhuza umubano hagati ya Irani na Syria.

Iri shami rya gisirikare rya ki-Islam rya Irani rivuga ko Israel "izishyura iki cyaha".

Igisirikare cya Israel ntacyo kiratangaza kugeza ubu, cyane ko kidakunze kuvuga ku bijyanye n’ibitero gikora hanze y’imipaka z’igihugu.

 

BBC