Nyuma y'imyaka 48 afunzwe yagizwe umwere

Nyuma y'imyaka 48 afunzwe yagizwe umwere

Dec 25,2023

Inkuru ikomeje kugarukwaho cyane mu bitangazamakuru byo ku Isi, ni iy'umugabo w'imyaka 71 wagizwe umwere nyuma yo kumara imyaka 48, ukwezi kumwe ndetse n'iminsi 18 afunzwe azira ubusa.

Amazina ye yitwa Glynn Simmons, ni umugabo w'umwirabura wamaze igihe kirekire cyane afunzwe mbere yo guhanagurwaho icyaha.

Amakuru avuga ko mu mateka ya Amerika uyu mugabo ariwe wafunzwe igihe kirekire azira ubusa.

Simmons n'undi mugabo witwa Don Roberts, bakatiwe urwo gupfa mu 1975 bazira ubujura buvanze  n'ubwicanyi bwabereye mu gace ka Edmond muri Oklahoma. Aba bari bakurikiranyweho icyaha cyo kwicira umuntu ahacururizwa ibinyobwa hazwi nka 'Liquor Store' (bashinjwaga ko baje kwiba bikarangira bishe n'umuntu).

Igihano cyabo cy'urupfu cyaje kuvanwaho gisimbuzwa gufungwa burundu. Simmons na Roberts bahamwe n'icyaha hagendewe gusa ku buhamya bw'umukiriya w'umwana warashwe mu mutwe igihe ubwo bujura bwabaga ariko akaza kurokoka.

Uyu mwana w'umukobwa yaje gusaba Polisi ko aba bagabo bakurwa ku murongo w'abakekwa kuko atibuka niba bari bahari, ariko iperereza ryakurikiyeho ryashidikanyaga cyane ku kwizerwa k'uyu mwana ndetse n'ibimenyetso byagaragaraga byahamaga aba bagabo.

Ku rundi ruhande ariko, aba bagabo nabo mu rukiko bavugaga ko batari bari muri Oklahoma igihe ubwicanyi bwabaga.

Iperereza ryakomeje gukorwa noneho biza kugera aho basanga bya bimenyetso bitagifatika bishinja uyu mugabo. Ku wa kabiri, umucamanza w’urukiko rw’intara rwo muri Amerika, Amy Palumbo, yanzuye ko Simmons afungurwa agataha iwabo  nyuma yo gusanga nta cyaha yigeze akora.

Nyuma yo kurekurwa, Simmons yabwiye itangazamakuru ati:" Uyu niwo munsi twahoze dutegereje igihe kirekire, twavuga ko ubutabera bwabaye uyu munsi".

Ku rundi ruhande ariko, amakuru avuga ko Roberts bari bakurikiranyweho icyaha kimwe  yafunguwe mu mwaka wa 2008.

Simmons avuga ko ikigiye gukurikira ari ugushaka uko yaregera indishyi. Agira ati:" Ibyabaye byarabaye kandi ntacyo umuntu yabikoraho kuko utasubiza inyuma iki gihe cyose gishize ndi muri gereza. Ahubwo ubu icyo ngiye kwitaho ni ukuregera indishyi nta kindi".