Miss Cadette waguze Imodoka ihenze bakabihuza no kuba yarafashe neza Davido akayimuremera, aciye impaka ibisobanura byose

Miss Cadette waguze Imodoka ihenze bakabihuza no kuba yarafashe neza Davido akayimuremera, aciye impaka ibisobanura byose

Dec 23,2023

Umunyarwandakazi Umukundwa Clemence [Cadette] , uri mu bakobwa biyambazwa cyane mu bikorwa byo kwamamaza waninjiye mu bushabitsi bushingiye ku mideli no ku mbuga nkorambaga, yagarutse ku bintu bitandukanye benshi baba bafitiye amatsiko ku buzima bwe, anamara amatsiko abamaze iminsi bibaza ko kuba yaraguze imodoka ihenze byaba bifitanye Isano no kuba yarafashe neza Icyamamare Davido ubwo giherutse mu Rwanda.

Image

Miss Cadette yanyuze mu marushanwa y’ubwiza ya Miss Rwanda 2019 anagera mu bakobwa 15 bavuyemo Nyampinga. Avuga ko aya marushanwa yamugiriye umumamaro ukomeye.

Ati: ”Ryari irushanwa riduha amahirwe menshi ku bana bashaka kwimenyekanisha hanze kugira ngo bamenyekanishe impano zabo kubera iyo uvuye hariya amahirwe ahita aza yiruka kuruta.”

Image

Yanavuze ibanga yakoresheje kugira ngo abe abashije gusoza umwaka yibitseho imodoka nshya y'abarirwa muri Miliyoni zisaga 20 Frw.

Ati ”Ibanga rya mbere ni ugutangira umwaka ufite intego ushaka kugeraho n’imodoka yari irimo. Mu by’ukuri sinari nzi ahantu izaturuka kuko murabizi mwese gutunga imodoka hano ntabwo biba byoroshye. Ariko iyo hari ikintu nshyize mu mutwe nkumva ndagishaka cyane sinshobora gusinzira icyo kintu ntakigezeho ariko nkanagisengera.”

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda dukesha iyi nkuru, Miss Cadette yasobanuye ko yishimira ko uyu mwaka u Rwanda rwarushijeho kuba igicumbi cy’imyidagaduro, ari na ho yagiriye amahirwe yo guhura na Davido, bikanahwihwiswa ko yaba yaramuhaye impano y'Imodoka aherutse kugura.Uyu mukobwa agaruka kuri Davido yagize ati: ”Ubundi Davido namukundaga kuva cyera niga mu mashuri yisumbuye, indirimbo ze narazikundaga cyane, sinzi impamvu hari abakundaga ba Wizkid, ba Tiwa Savage”.

Yongeraho ati: ”Davido bavuga ko ari umwana wakuriye mu bakire, uretse no kuba yarakuriye mu bakire akaba umusitari. Kuba ufite ibyo bintu byose ariko ugakomeza ugasabana uhora useka utifunga nk’abasitari, iyo mico ituma akomeza kuba umuhanzi nkunda.”

Image

Ku kijyanye n’ishati abantu babonye bakavuga ko ari iyo Davido yamusigiye, Cadette yagize ati: ”Ishati abantu bayitinzeho ariko nari nishimiye ko nambaye ishati nk'iye, byarasaga ntabwo byari bivuze ko ari iye.”

Ageze ku ngingo yo kuba barahuye imbonankubone, uyu mukobwa yagize ati: ”Mubona, naravuze nti 'ese ndimo ndarota', narishimye. Ni umuhanzi nkunda, ndamukunda, ndamufana cyane.”