Imana ibakire mu bayo! Abantu 11 bishwe ubwo bari bitabiriye Ibirori bibanziriza umunsi mukuru wa Noheli

Imana ibakire mu bayo! Abantu 11 bishwe ubwo bari bitabiriye Ibirori bibanziriza umunsi mukuru wa Noheli

Dec 22,2023

Ku wa Mbere tariki ya 18 Ukuboza 2023, Ni bwo hamenyekanye amakuru avuga ko abantu 11 bari mu birori byo mu rwego rw’idini bibanziriza Noheli (pre-Christmas party), mu Mujyi wa Salvatierra, bapfiriye mu gitero cy'abitwaje intwaro  muri Mexique.

  Ni amakuru yamenyekanye ubwo ubuyobozi bwo muri Leta ya Guanajuato- muri Mexique, bwatangazaga ko icyo gitero cyaje ari icya gatatu kigabwe ku bantu bari hamwe mu cyumweru kimwe.  

Umwe mu bari bitabiriye ibyo birori ariko utarashatse ko amazina ye atangazwa kubera impamvu z’umutekano we, aganira n’ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, dukesha iyi nkuru yavuze ko abagabo batandatu bafite imbunda ndende binjiye aho bari bateraniye, batangira kuzenguruka mu bantu bagera mu 100 bari bateraniye aho.  

Yagize ati "Twaje kubona ko ari abantu batatumiwe, babajijwe abo ari bo, bahita batangira kurasa. Abishwe bose bari abantu beza, ibintu birimo kuba muri Salvatierra birababaje cyane”.  

CBSnews ivuga ko Diego Sinhue Rodríguez, Guverineri wa Leta ya Guanajuato, yatangaje ko ubuyobozi buzakora ibishoboka byose "abagize uruhare muri ubwo bwicanyi bagafatwa”.