Impamvu CG(Rtd) Gasana ufungiwe i Mageragere, yagaragaye mu bukwe bw'umwana we yamenyekanye

Impamvu CG(Rtd) Gasana ufungiwe i Mageragere, yagaragaye mu bukwe bw'umwana we yamenyekanye

Dec 22,2023

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora ,RCS, rwahaye Gasana Emmanuel, wahoze ari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, uruhushya rwo gusohoka muri Gereza, akitabira ubukwe bw’umwana we.

Kuva kuri uyu wa Kane, ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amakuru avuga ko CG(Rtd) Gasana yababariwe n’urwego rutavuzwe, kandi ko atagikurikiranwa n’inkiko mu gihe yari afungiye iminsi 30 y’agateganyo ku byaha akurikiranyweho.

Ibi bakabivuga bashingiye ku ifoto yagaragaye irimo CG (Rtd) Gasana Emmanuel bivugwa ko yari yitabiriye ubukwe bw’umwana we.

RCS yaje gutangaza ko uyu yahawe uruhushya rwo kuba yakwitabira ubukwe.

Yagize iti" CG (Rtd) Gasana Emmanuel yahawe uruhushya rwo gusohoka nkuko nabandi bazihabwa bagasohoka ariko ntabwo yahawe imbabazi nk'uko biriho bivigwa."

Mu bujurire mu ifungwa n’ifugurwa rye, urukiko rwamwangiye kuburana adafunze kuko yashoboraga gutoroka ubutabera.