Imirwano yongeye kubura muri Masisi nyuma y'agahenge kari katanzwe

Imirwano yongeye kubura muri Masisi nyuma y'agahenge kari katanzwe

Dec 22,2023

Imirwano yubuye muri teritwari ya Masisi, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) nyuma y’agahenge kari kamaze iminsi irenga 10.

Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ari ryo ryabashotoye guhera kuri uyu wa 21 Ukuboza 2023.

Bisimwa yagize ati “Guhera kuri uyu wa 21 Ukuboza 2023 kugeza muri uyu mwanya, ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa ryagabye ibitero ku birindiro bya ARC/M23 muri teritwari ya Masisi, rirenga ku ihagarikwa ry’imirwano ryasabwe n’umuryango mpuzamahanga.”

Perezida wa M23 yatangaje kandi ko yakiriye amakuru y’uko ihuriro rya Leta rirakomeza kugaba ibitero ku birindiro by’uyu mutwe hirya no hino. Ati “Amakuru agaragaza ko iri huriro rifite gahunda yo gukomeza no kwagura ibitero byaryo.”

Tariki ya 11 Ukuboza 2023, ibiro bya Leta zunze ubumwe za Amerika bishinzwe ububanyi n’amahanga byatangaje ko M23 n’ingabo za RDC byemeye guhana agahenge k’amasaha 72 kugira ngo ibikorwa byo gutaha kw’ingabo zari mu butumwa bwa Afurika y’iburasirazuba bigende neza, nta nkomyi.

Aka gahenge kaje kongerwa, kagezwa ku byumweru bibiri, mu gihe amatora rusange yo muri RDC yabaye tariki 20 Ukuboza yategurwaga. Imirwano yubuye katararangira kuko M23 yatangaje ko yatangiye ibikorwa byo kwirwanaho, isubiza uruhande rwayiteye.

Imirwano yubuye kandi nyuma y’amasaha make ingabo za EAC zari zarasigaye ku butaka bwa RDC zitashye nyuma y’umwaka n’ukwezi kumwe ubutumwa bw’amahoro bwazo butangiye.

Ibice ingabo za EAC zagenzuraga M23 yarabisubiranye, mu gihe byari biteganyijwe ko ingabo za Afurika y’amajyepfo, SADC, ari zo zizabijyamo. Leta ya RDC na yo yari yararahiriye kubisubirana.

Tags: