Birababaje: ababyeyi bishe umukobwa wabo kubera impamvu itangaje

Birababaje: ababyeyi bishe umukobwa wabo kubera impamvu itangaje

Dec 22,2023

Ababyeyi bo mu gihugu cya Palestine bakatiwe burundu nyuma y'uko bivuganye umwana wabo w'umukobwa wari wanze kurongorwa na mubyara we.

UmunyaRwanda niwe wavuze ngo "Ababyara barabyarana" n'ubwo bamwe mu bazobereye ubuzima bw'abantu bavuga ko bitakabaye byiza ko bashakana cyangwa se babyarana kuko bashobora kubyara umwana ufite ibyo abura kubera ubusembwa bashobora kuba bifitemo mu maraso yabo kandi ari amwe.

Shabbar Abbas na Naziah Shaheen bamaze guhamwa n'icyaha cyo kwica umwana wabo w'imyaka 18 witwa Saman Abbas wanze gushakana na mubyara we ahubwo akagaragara ari mu munyenga w'urukundo n'undi musore batifuzaga ko yababera umukwe.

Nk'uko byinshi mu binyamakuru byo muri Palestine bibitangaza, uyu mukobwa yanze gushyingiranwa na mubyara we utuye muri Pakistan hanyuma ababyeyi be baza kugira umujinya mwinshi nyuma y'uko babonye amafoto y'umukobwa wabo arimo asomana n'undi musore mu muhanda.

Nyuma y'uko ababyeyi be bagize umujinya w'umuranduranzuzi, uyu mukobwa yahise aburirwa irengero ndetse ababyeyi ntibyabahangayikisha cyane hanyuma mu Ugushyingo umwaka ushize, umubiri w'uyu mukobwa waje kuboneka mu gisambu kiri hafi y'aho ise yakoreraga mu Butariyani.

Nk'uko n'ahandi hose bigenda bagapima umubiri kugira ngo hamenyekane icyamuhitanye, ibipimo yaje bigaragaza ko uyu mukobwa yaba yaranizwe mbere yo kwitaba Imana kuko basanze yavunitse ijosi.

Nyuma y'uko inkiko zisuzumye iki kibazo neza, ababyeyi b'uyu mukobwa bahamwe n'icyaha cyo kwiyicira umwana wabo w'umukobwa wanze kurongorwa na Mubyara we utuye muri Pakistan. Aba babyeyi bahise bakatirwa burundu.

Nyamara n'ubwo aba babyeyi bakatiwe burundu, nyirarume w'uyu mukobwa yakatiwe imyaka 14 kubera icyaha cyo gukingira ikibaba ababyeyi b'uyu mukobwa ndetse ahamwa n'icyaha cy'ubufatanyacyaha.