Amafoto ya Muyango ugiye kurongorwa na Kimenyi, yatumye abagabo barabya indimi bacika ururondogoro

Amafoto ya Muyango ugiye kurongorwa na Kimenyi, yatumye abagabo barabya indimi bacika ururondogoro

Dec 21,2023

Amafoto ya Uwase Muyango Claudine witegura ubukwe bwe na Kimenyi Yves, yakorewe ibirori bisezera ubukumi bizwi nka ‘Bridal Shower’, yatumye abagobo bacika ururondogoro kubera uburanga bwe, aho ibirori byabaye ku mugoroba tariki 16 Ukuboza 2023.

Ari kumwe n’inshuti ze za hafi, Muyango Claudine yasomye ubutumwa yandikiwe na Kimenyi Yves agira ati “Warakoze cyane mukundwa ku myaka yose ishize, uri umugore mwiza ntigeze ndota ko nzagira, simbasha kwihanganira uriya munsi ukomeye. Ndagukunda, umunsi mwiza.”

Bagiye gukora ubukwe nyuma y’imyaka itatu Kimenyi yambitse Muyango impeta. Bamaranye imyaka itanu mu buryohe bw’urukundo, bakaba bafitanye umwana w’umuhungu babyaye muri Kanama 2021.

Uwase Muyango Claudine ukorera Isibo TV yamamaye nyuma yo kwegukana ikamba rya Nyampinga uberwa n’amafoto kurusha abandi muri 2019 (Miss Photogenic 2019).