Umukoba wa Samuel Eto'o yamureze mu rukiko

Umukoba wa Samuel Eto'o yamureze mu rukiko

Dec 21,2023

Umukobwa mukuru wa Samuel Eto’o uyobora Ishyirahamwe rya Ruhago muri Cameroun, Annie Eto’o, yajyanye se mu nkiko nyuma yo kugaragaza ko yanze kumurera kandi ari umwana we.

Annie w’imyaka 21 yatangiye kurega umubyeyi we agendeye ku bisubizo bya ADN byagaragaje ko ari we Se.

Uyu mwana w’umukobwa yabyawe n’umugore w’Umutaliyani, Anna Maria Barranca, waryamanye na Samuel Eto’o. Kuva uyu mwana avutse, ntabwo uyu munyabigwi muri ruhago yigeze amwitaho kuko yumvaga ko atari uwe.

Mu 2015 ni bwo byemejwe ko uyu mwana ari uwa Eto’o kuko byagaragajwe n’ibipimo byo kwa muganga byafashwe icyo gihe.

Icyo gihe yahise ategekwa gutanga angana na 8600£ nk’indezo no kugira ngo iki cyaha cyo kwanga kurera uwo yabyaye kimuveho. Ayo mafaranga yarayatanze ariko ahagarika gutanga ibindi byose byagendaga ku mwana.

Ikirego kuri icyo cyaha cyagejejwe mu bushinjacyaha bwo mu Mujyi wa Milan aregwa kutuzuza inshingano zo gutunga umuryango we. Annie yasabye ko se agomba guhora yuzuza nshingano mu rugo rwe.

Uyu mwana w’umukobwa abana na Nyina gusa ndetse akaba anagaragaza ko hari ikibazo cy’ihungabana yagize kubera ko atigeze abona Se umubyara hafi ye no kubaho mu bukene.

Samuel Eto’o wakiniye Ikipe y’Igihugu ya Cameroun, yanyuze mu makipe akomeye arimo Chelsea, Everton, FC Barcelona, Real Madrid, Inter Milan n’andi yo hanze ya Afurika.

 

Umukobwa wa Samuel Eto'o umurega kumutererana