Leta ya Colorado yangiye Donald Trump kongera kwiyamamariza kuyobora US

Leta ya Colorado yangiye Donald Trump kongera kwiyamamariza kuyobora US

Dec 20,2023

Urukiko rw’Ikirenga rwa Colorado rwemeje ko Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika,atemerewe kwiyamamariza kongera kwinjira muri White House kubera uruhare yagize mu gitero cyagabwe ku ngoro y’inteko ishinga amategeko,Capitol muri Mutarama 2021.

Ibi byakozwe n’abari bamushyigikiye bityo akaba ngo akaba agomba kuvanwa mu bagomba gushaka majwi y’ibanze muri iyi leta.

Nubwo iki cyemezo kireba Colorado gusa, bibaye ku nshuro ya mbere mu mateka y’Amerika ko Igice cya 3 cy’ivururwa ry’tegeko rya 14, ribuza umuntu amahirwe yo kwiyamamariza kuba Perezida, kubera ko “yagize uruhare mu myigaragambyo”,

Kuri uyu wa kabiri, Urukiko rw’Ikirenga rwa Leta ya Colorado rwanditse ruti: "Benshi mu rukiko bemeje ko Perezida Trump atemerewe gukora imirimo ya Perezida hakurikijwe ingingo ya gatatu y’ivugururwa ry’itegeko nshinga rya Amerika.

Kubera ko atemerewe, byaba ari ukwibeshya hagendewe ku gitabo cy’amamategeko agenga amatora,Umunyamabanga wa Leta ya Colorado amushyize ku rutonde rw’abakandida mu matora y’ibanze ya perezida.Ntabwo turagera ku mwanzuro byuzuye."

Iki cyemezo bivugwa ko abashinzwe kwamamaza Trump barajuririra,cyamaganwe bikomeye n’abo mu ishyaka rye ry’aba Republicans.