Impanuka ikomeye y'iturika ry'ibikomoka kuri Peterori yahitanye abantu umunani

Impanuka ikomeye y'iturika ry'ibikomoka kuri Peterori yahitanye abantu umunani

Dec 18,2023

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ukuboza 2023, I Conakry muri Guinea Conakry, habaye impanuka idasanzwe y’akagunguru ka Petelori katuritse, ihitana abantu umunani, ikomeretsa abandi 84.

Nyuma y’iyi mpanuka yabaye, Inzego z’umutekano muri iki Gihugu, zavuze ko iri turika ryabereye mu mujyi rwagati wa Conakry, ahabikwa Petelori ituruka mu mahanga, ikaba itegereje gucuruzwa mu gihugu.

Ntacyo Guvernoma ya Guinea iratangaza nk’impamvu y’iri turika, icyakora yatangaje ko iri gukora iperereza ngo hamenyekane intandaro yabyo.

Ubusanzwe Guinea nticukura Petelori, ntinafite ubushobozi bwo kuyitunganya, ahubwo ikoresha ibiyikomokaho bituruka hanze y’iguhugu

Icyo ikora gusa ni ukwinjiza Petelori itunganyije, ikabikwa mu bigega biri mu gace ka Kaloum gaherereye mu murwa mukuru Conakry, aho iva ikwirakwizwa mu gihugu hose.