Kim Jong Un yongeye gukanga Amerika

Kim Jong Un yongeye gukanga Amerika

  • Koreya ya ruguru yarashe igisasu cya misile yambukiranya imigabane

Dec 18,2023

Korea ya Ruguru yarashe igikekwa ko ari igisasu cya misire cyambukiranya imigabane, kikaba cyari icya kabiri kirekuwe mu masaha make.

Ibi bibaye nyuma y’inama yahuje abategetsi bashinzwe ingabo ba Korea y’Epfo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu cyumweru gishize muri gahunda yo gusubiramo imyiteguro yo gusubiza igitero cya nikleyeri cyava muri Korea ya Ruguru.

Mu kwihorera, Korea ya Ruguru yavuze ejo ku cyumweru izafata “ingamba zindi zo kwirwanaho”.

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru, Korea ya Ruguru yarashe igisasu cya misire kiraswa ku ntera ngufi, hanyuma mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere nabwo irasa iki gisasu cyambukiranya imigabane.

Abategetsi ba Korea y’Epfo n’ab’Ubuyapani bavuga ko babonye icyo gisasu cya misire kirashwe i Pyongyang (umurwa mukuru wa Korea ya Ruguru) saa munani na 24 z’igitondo mu masaha yo muri icyo gihugu (ni ukuvuga saa saba n’iminota 24 z’ijoro mu masaha ya Gitega na Kigali).

Iki gisasu cyagenze iminota 73, kikaba cyageze ku ntera y’ibirometero 1000 mbere yo kugwa mu nyanja mu burengerazuba bw’umujyi wa Hokkaido ( mu Buyapani).

Ibi bisasu biraswa kure, bizwi nka ICBM, bishobora kugera ku butaka bwa Amerika.

Mu gihe byawakwemezwa ko iki igisasu cyarashwe kuri uyu wa mbere ari icyo mu bwoko bwa ICBM, cyaba kibaye icya gatanu nk’icyo kirashwe na Korea ya Ruguru muri uyu mwaka.

 

BBC