Dore ibanga ryavumbuwe rituma buri mugore agomba kwihutira guca imyeyo

Dore ibanga ryavumbuwe rituma buri mugore agomba kwihutira guca imyeyo

Dec 18,2023

Guca imyeyo [GUKUNA] ni igikorwa cyakorwaga mu muco nyarwanda ndetse n’ubu kikitabirwa na bamwe mu bakobwa, bikaba byarakorwaga bakurura kimwe mu bice bigize imyanya y'ibanga y'abagore [Imishino], bikaba kandi byarahabwaga agaciro gakomeye bitewe n'umuco.

Intandaro yo kubyita guca imyeyo, ni uko iyo abakobwa bajyaga mu gashyamba bagiye kureba imikubuzo[imyeyo] yo gusukura mu rugo no ku miharuro, bicaraga umwe kuri undi maze umwe agakururira mu genzi we gutyo gutyo/ bituma rero byitwako baba bagiye guca imyeyo.

Ibyiza byo gukuna cyangwa se guca imyeyo ku bagore no ku bakobwa ni byinshi cyane ariko muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe bitanu by’ingenzi.

Umugore agira ububobere

Umukobwa wakunnye agira ububobere bwinshi mu gihe umugabo arimo kumutegura, ariko ntibivuze ko n’abataraciye imyeyo batagira ububobere.

Bituma amavangingo aza byoroshye

Umugore cyangwa umukobwa wakunnye agira amavangingo menshi mu gihe cyo gutera akabariro, bikaba akarusho iyo yahuye n’umugabo uzi kunyaza.

Ni umwambaro ku mugore

Aha abakuze bahita babyumva. Umugore cyangwa umukobwa wakunnye ashobora kwicara niyo yaba atambaye ikariso yumva ntacyo yikanga kuko ibice by’imishino aba yarakuruye bikingira ibindi bice by’imbere mu mwanya w'ibanga.

Bituma umugore yigirira icyizere

Umukobwa wakunnye niyo yaba abura icyumweru kimwe ngo ashyingirwe ahora yumva yiteguye. Kera iyo washakaga umugabo utarakunnye cyabaga ari ikimenyetso cy’uburere bucye. Gusa ntibyakundaga kubaho kuko gukuna wari umuco witabwagaho cyane, ba nyirasenge w’umukobwa ndetse na bakuru be babaga barebwa n’iki kintu

Bitera igikundiro ku mugabo

Kubera ko umugore wakunnye aba afite ububobere ndetse n’amavangingo bihagije bituma umugabo babonanye anyurwa bityo ntatekereze kumuca inyuma kuko aba yumva ntacyo ajya gushaka hanze umugore we adafite