Hatangajwe impamvu Indege Ya Kenya Airways Yananiwe Kugwa Ku Kibuga Mpuzamahanga I Kanombe Isubizwa Muri Kenya

Hatangajwe impamvu Indege Ya Kenya Airways Yananiwe Kugwa Ku Kibuga Mpuzamahanga I Kanombe Isubizwa Muri Kenya

  • Indege Ya Kenya Airways Yananiwe Kugwa Ku Kibuga Mpuzamahanga I Kanombe Isubizwa Muri Kenya

Dec 18,2023

Ku munsi w'ejo ku Cyumweru tariki ya 17 Ukuboza 2023, Indege ya Kenya Airways yagombaga kugwa i Kigali ahagana saa mbili za mu gitondo ubwo yari igeze mu kirere cya Kigali igerageza kururuka inshuro ebyiri biranga maze isubira i Nairobi igwayo neza hafi saa yine z’igitondo, nk’uko iyo kompanyi y’indege yabitangaje.

Binyuze ku rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter) Kenya Airways yavuze ko kunanirwa kururuka i Kigali kw’iyo ndege byatewe “no kutabona neza” kubera “ikirere kibi” ubwo yariho yegera ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali.

Ibyo “kutabona neza kubera ibicu biremereye ku kibuga cy’indege cya Kigali” byatangajwe kandi na kompanyi ya Rwandair ivuga ko byateye gutinda kw’indege zigwa cyangwa zihaguruka i Kigali.

Kuri Kenya Airways ariko byatumye hari abibaza ibindi bibazo nyuma y’uko indi ndege yayo igarutse ku kibuga kuwa gatanu nijoro hashize igihe gito ihagurutse.

Iyo ndege yo kuwa gatanu yari ivuye i Nairobi igiye i Dubai “itakaza ipine” irimo guhaguruka, maze imaze gukora urugendo ariko itarasohoka mu kirere cya Kenya “ababishinzwe banzuye ko igaruka ku kibuga cya Nairobi” kugira ngo “yongere ikorerwe isuzuma”, nk’uko Kenya Airways yabitangaje.

Igarutse, mbere yo kugwa yabanje kuzenguruka inshuro nyinshi mu gace kegereye ikibuga cy’indege cya Nairobi, nk’uko byagaragajwe n’urubuga FlightRadar rukurikirana ingendo z’indege ku isi zirimo kuba.

Uko kuzenguruka kenshi, bikorwa indege ita amavuta bigamije kugabanya uburemere bwayo kuko uburemere indege ihagurukana sibwo igomba kururuka ifite, nk’uko abahanga mu by’indege babitangaje.

Ibyabaye ku ndege ya Kenya Airways kuwa gatanu nijoro byatumye abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga babyibazaho ibibazo, ibyayibayeho uyu munsi byatumye bongera kwibaza no kubaza ibindi bibazo.