Paster Ezra Mpyisi yasubije abatangaje ko yapfuye anahishura intsinzi y'urupfu

Paster Ezra Mpyisi yasubije abatangaje ko yapfuye anahishura intsinzi y'urupfu

  • Paster Ezra Mpyisi yavuze ko intsinzi y'urupfu ari ukugira Yesu mu Bwonko

Dec 15,2023

Mu minsi ishize ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe inkuru y'urupfu rwa Paster Ezra Mpyisi amakuru yahise anyomozwa n'umuryango we ndetse kuri uyu wa Gatanu taliki ya 15 Ukuboza 2023 akaba yatanze ikiganiro cyanyujijwe kuri muyoboro we wa Youtube.

Muri iki kiganiro Ezra Mpyisi yavuze ko abamubitse bakoreshwa na Satani gusa yongeraho ko n'ubwo bimeze bitya n'ubundi amaherezo y'inzira ari mu nzu aho yashakaka kugaragazako umunsi umwe azapfa.

Yagize ati: "Ni abagaragu ba Satani kuko Satani ni we ubavugisha[...] Abantu birirwa bavuga ngo Mpyisi yagiye.... Yego nagiye ndi mu mwami Yesu. Njye n'uyu munyamakuru Uwiringiyimana ndagirango tubabwire ko Sindava mu mwuka, ndacyari umurwayi ariko umunsi wo kuva mu mwuka nturagera. Ibyo bavuze ni impuha. Ndacyavuga, ndacyabwiriza, ndacyabwira abantu intsinzi y'icyaha."

Umunyamakuur yamubwiye ko hari abari bababaye ndetse bakanariro kubera iyi nkuru y'urupfu rwe maze amubaza uko abitekereza. Mu gusubiza Mpyisi yavuze ko koko abantu barira, bababaye kandi ari byo gusa ko umunsi yagiye abantu bakwiye kubabazwa n'uko babuze umubyeyi utameze nk'abandi, umubyeyi ubabwira intsinzi y'icyaha aho kubabazwa gusa n'uko yagiye.

Yongeraho ati: "Naho kugenda kwanjye,... hahirwa abapfa bapfiriye mu mwami Yesu".

Ati: "Gupfa ko nzapfa na we uzapfa ndetse n'uwabitangaje azapfa, nawe bazamutangaza nk'uko yantangaje[...] ariko icyo mwifuriza ni uko yazapfa afite Yesu mu bwonko."