Oda Pacy yakojeje agati mu ntozi kubera amagambo yatangaje, bituma yibutswa ibyo kwambara amakoma

Oda Pacy yakojeje agati mu ntozi kubera amagambo yatangaje, bituma yibutswa ibyo kwambara amakoma

Dec 15,2023

Uhanzikazi w'umunyarwanda wamenyekanye cyane mu bihe byashize mu njyana ya Hip Hop, Oda Paccy, yibasiwe bikomeye n'abamukurikirana ku rubuga rwa twitter rwahindutse X, nyuma yo kubasangiza ubutumwa bugaragaza ko nta kintu nakimwe cyamuzamo ngo abure kugikora ngo yishingikirije uko abandi babibona.

Mu butumwa uyu mugore yasangije abamukirikira, bugira buti:

"Indwara mbi mu buzima ni ukubaho mu bwoba ! Gutinya uko abantu bakuvuga nukora icyo badashaka Gutinya gushwana n'abantu kuko utagendeye m'umurongo bifuza ko ugendamo Gutinya gukora inzozi zawe kuko wumva zitazashoboka Gutinya kwegera abantu kuko wabwiwe kenshi ko ntacyo uricyo , udashoboye cg udashobotse Nshuti ibuka ko ntawundi umeze nkawe , uko uteye ni wowe , iga kwikunda kwanza , wibuke ko inzozi zawe nutaziharanira ntawuzagufasha kuzigeraho , kuko abandi bazagukoresha bagere ku nzozi zabo , Byuka uhangane n'izo mbaraga nke zishaka ko uguma hamwe , udatera imbere , ibuka ko ufite aho utaragera Umunsi mwiza".

Nyuma y'ubu butumwa, abakurikirana uyu muhanzikazi, bamwibukije ko ibyo avuze ari byo byatumye akora ibyiswe amahano aho yagaragaye yambaye urukoma, ndetse byanaje kumuviramo intandaro yo kwamburwa izina ry'ubutore na Bamporiki Edouard wari Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu icyo gihe.

Umwe yagize ati:"Ntamuntu wagerageje kuzana ibyo kwambara ikoma ngo bimugwe neza,dore warazimangatanye pe,abafana bawe bahise babona ko nta kintu wibereyeho".

Undi yunzemo ati: "Niyo mpamvu warangiye imbura gihe ntushobora gusuzugura umuco rusange w’abanyarwanda ngo uzahirwe nabyo!!! Buriya wababaje abantu bagukundana. KUKI WUMVA KO GUKORA IBYO ABANTU BAWE BADASHAKA BYO ATARI UBURWAYI?"

https://x.com/paccyoda/status/1735549068665929761?s=20