Umusifuzi Mukansanga Salima yazamutse mu ntera

Umusifuzi Mukansanga Salima yazamutse mu ntera

  • Abasifuzi mpuzamahanga b'abanyarwanda

Dec 15,2023

FIFA yemeje abasifuzi mpuzamahanga 17 mu Rwanda mu 2024, Mukansanga Salima ahabwa ‘ibyangombwa” bibiri birimo n’icya VAR.

Muri abo basifuzi, umushya ni Akimana Juliette usifura ku ruhande aho yasimbuye Nyinawabari Speciose wasezeye.

Juliette wasifuye umukino wa Kiyovu Sports 2-1 Etincelles asimbuye Nyinawabari Speciose wasezeye agiye mu za bukuru akaba ubu ari commissaire.

Abasifuzi 17 mpuzamahanga b’Abanyarwanda muri 2024

Mu bagabo

Abasifuzi (Central Referees)

1. Uwikunda Samuel

2. Ishimwe Jean Claude

3. Twagirumukiza Abdoul karim

4. Rurisa Patience Fidele

5. Ruzindana Nsoro

Abasifuzi bungirije (assistant referees)

1. Mutuyimana Dieudonne

2. Karangwa Justin

3. Ishimwe Didier

4. Mugabo Eric

5. Ndayisaba Said Khamis

6. Bwiliza Raymond

Mu bagore

Abasifuzi

1. Mukansanga Salima Rhadia

2. Umutoni Aline

 

Abasifuzi bungirije

1. Umutesi Alice

2. Murangwa Usenga Sandrine

3. Mukayiranga Regine

4. Akimana Juliette