Umugore yanyirukanye mu nzu, ansambaniraho - Umugabo yagerageje kwiyahura nyuma yo kuvumbura ubusambanyi ku mugore we ararusimbuka

Umugore yanyirukanye mu nzu, ansambaniraho - Umugabo yagerageje kwiyahura nyuma yo kuvumbura ubusambanyi ku mugore we ararusimbuka

Dec 15,2023

Mu karere ka Kicukiro hakomeje kuvugwa inkuru y'umugabo mugabo witwa Nizeyimana Mustafa utabaza ngo nyuma yuko umugore we basezeranye imbere y’amategeko, Mukanyandwi Alice yamwirukanye mu nzu.

Mbere y'uko uyu mugabo utuye mu kagari ka Bwabutenge mu Murenge wa Gahanga, Akarere ka Kicukiro, yirukanwa n'umugore we mu nzu, amakuru avuga ko yagerageje kwiyahura muri Nyabarongo kubera amakuru yari yamenye y'uko umugore we amuca inyuma kandi ngo ubwo yamuhaga amafaranga ngo ajye gusura umwana we ku ishuri we yigiriye gusura umugabo bamubyaranye.

Ubusanzwe ngo uyu mugore bashakanye ataziko afite undi mwana, nyuma aza kumuzana, gusa ngo ibyo ntiyabitinzeho cyane.

Kuri ubu uyu mugabo arasaba ubutabera ngo kuko nyuma yo kwiyahura akagira Imana akarohorwa, kuva ubwo umugore yatangiye kujya amutoteteza kugeza naho amwirukanye mu nzu, none ubu ngo n’amafaranga yo gukodesha yaramushiranye.