UR: Abanyeshuri bagurishije Mudasobwa bahawe ku nguzanyo ya Buruse, bategetswe kuzishyura mu maguru mashya

UR: Abanyeshuri bagurishije Mudasobwa bahawe ku nguzanyo ya Buruse, bategetswe kuzishyura mu maguru mashya

Dec 15,2023

Muri Nzeri uyu mwaka ni bwo Kaminuza y’u Rwanda yasubukuye gahunda yo guha mudasobwa abanyeshuri babarirwa muri 30,000; biciye muri gahunda yitwa Minuza.

Iyi Kaminuza yasubukuye iyi gahunda nyuma y’igihe yarasubitswe, kuko ubuziranenge bwa mudasobwa zari zimaze igihe zitangwa butavugwagaho rumwe.

Hari amakuru avuga ko hari bamwe mu banyeshuri bagurishije mudasobwa bahawe, ari na bo ubuyobozi bw’iyi Kaminuza bwandikiye bubamenyesha ko bagomba kwishyura ikiguzi cyazo vuba na bwangu.

Mu ibaruwa UR yandikiye umwe mu banyeshuri, yamumenyesheje ko agomba kwishyura ikiguzi cya mudasobwa yari yarahawe bitarenze ku wa mbere tariki ya 18 Ukuboza 2023.

Iti: "Mu igenzura ryabaye hagati y’itariki ya 1 n’iya 8 Ugushyingo, iryabaye hagati y’iya 14 n’iya 17 Ugushyingo ndetse n’iryabaye hagati yo ku wa 21 no ku wa 28 Ugushyingo 2023, ryerekanye ko wapfushije ubusa mudasobwa bitemewe na busa, [nyamara] wari warahawe ngo ikongerere ubunararibonye ndetse inagufashe mu myigire yawe."

Yakomeje igira iti: "Ku bw’impamvu yavuzwe haruguru, urasabwa kwishyura amafaranga ahwanye n’ikiguzi cya mudasobwa bitemewe bitarenze ku wa Mbere tariki ya 18 Ukuboza 2023."

UR Irishyuza Abanyeshuri Bahawe Mudasobwa Bakazirya - Taarifa

Kaminuza y’u Rwanda ubwo yatangaga ziriya mudasobwa yavuze ko zimwe zifite agaciro ka Frw 500,000 izindi zikagira aka Frw 1.150.000.

Kugeza ubu abanyeshuri barenga 150 ni bo ubuyobozi bwa UR bwandikiye bubasaba kwishyura mudasobwa bashinjwa gupfusha ubusa.