Abakobwa: Dore ibimenyetso 3 byakwereka ko umusore mukundana agukunda by'ukuri

Abakobwa: Dore ibimenyetso 3 byakwereka ko umusore mukundana agukunda by'ukuri

  • Ibiranga umusore ukunda nta buryarya

  • Ibyakwereka umusore ugukunda

  • Nabwirwa n'iki ko umusore ankunda atambeshya

Dec 15,2023

Nubona ibi bintu 3 ku musore uzamenye ko agukunda by’ukuri kandi akuba birenze ndetse akubuze byamugora kubyakira.

Hari ubwo abantu benshi bajya mu rukundo ariko akenshi bikaba ibyo korosaho ndetse no kubeshyanya, gusa hari ibintu bishobora kukwereka ko umusore agukunda by’ukuri.

1. Umusore utajya ugusaba ko muryamana: abasore benshi hari ubwo bakunda abakobwa bagirango bajye babamariraho irari ryabo gusa, ariko umusore ugukunda bya nyabyo kandi ukubaha ntajya atinyuka kubigusaba, niyo byaba biba bimugoye cyane.

2. Umusore uzakwereka imiryango: hari ubwo uba ukundana n’umusore ariko akajya akwereka abasore bagenzi be gusa ntakwereke umuryango, iyo akwereka abasore bagenzi be gusa bivuze ko aba ashaka kujya akwishimishirizaho gusa kuko aba abona utamuviramo umugore.

3. Umusore udashyira imbere amafaranga: hari ubwo uba ukundana n’umusore ndetse afite amafaranga, rimwe na rimwe ukaba umukunda by’ukuri, wajya utaka akantu kose agahita yumva ko ari amafaranga ukeneye, icyo gihe aba agufata nkaho wamukurikiyeho amafaranga bigatuma nawe yumva ashaka kujya akwishimishirizaho gusa.