Ijambo rya Karasira ryababaje urukiko ruhita rumuha gasopo

Ijambo rya Karasira ryababaje urukiko ruhita rumuha gasopo

  • “Ntabwo mbategeka ariko muhembwa imisoro y’abaturage, ndi umuturage, mwimbindikiranya.” - Karasira abwira urukiko

  • Karasira Aimable yavuze ko atazongera gusinya ku nyandiko z'amaburanisha

Dec 14,2023

Urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru mu Rwanda rwakomeje kumva mu mizi urubanza ruregwamo Karasira Aimable wahoze ari umwarimu muri kaminuza.

Umushinjacyaha yasobanuye ndetse atanga ibimenyetso ku birego byo guteza imvururu muri rubanda no gukurura amacakubiri, bikaba ari bimwe mu birego 6 Karasira ashinjwa.

Asobanura icyo cyaha umushinjacyaha yabwiye urukiko ko Karasira yakoresheje imvugo zitanya abantu mu kiganiro yakoreye kuri imwe mu mateleviziyo akorera kuri murandasi.

Ngo yavuze ko u Rwanda rukiboshywe akanavuga ko ngo mu bigo bya RDB, RGB, Miss Rwanda, Rwandair, biyoborwa kandi bikaba byiganjemo abo mu bwoko bw’abatutsi, ibyo ngo bikaba bifite ingaruka ku banyarwanda.

Ku cyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, ubushinjacyaha bwavuze ko nacyo yagikoze mu kiganiro kuri televiziyo ikorera kuri Youtube.

Ngo yavuze ko mu gisirikare cy’u Rwanda abakomeye ari abagande kandi ko gahunda ya ‘Ndi umunyarwanda’ ari amayeri yo kubeshya ko mu Rwanda nta moko ariho.

Umushinjacyaha avuga ko ayo magambo agaragaza ubushake mu gukora icyaha kandi ko byatuma rubanda rwanga ubutegetsi Karasira yumvikanisha ko ari ubw’abanyamahanga.

Umushinjacyaha yifashishije video y’ikiganiro Karasira yahaye imwe mu mateleviziyo yo kuri Youtube. Aha Karasira yasabye ko hakumvwa video yose.

Mu magambo ye ati “Ntabwo mbategeka ariko muhembwa imisoro y’abaturage, ndi umuturage, mwimbindikiranya.”

Ni amagambo ataguye neza urukiko rwahise rumutegeka ko biba ubwa mbere n’ubwa nyuma avuga atyo mu rukiko, umucamanza abwira abamwunganira ati: “Muvugane n’umukiliya wanyu, ibyo bintu byo gukomeza gutesha agaciro urukiko ntibizongere” kandi ko nibiba ngombwa urukiko ruzafata izindi ngamba.

Aimable Karasira mu rukiko yavuze ko aburana arwaye ati “Iteka iyo nje muri uru rubanza ngira ikibazo cy’ihungabana. Sindibubangamire urubanza ariko bifatwe nk’aho ntahari”.

Yanavuze ko abona nta butabera yiteze, ati: “N’ikimenyimenyi sinzongera gusinya ku nyandikomvugo z’amaburanisha”.

Gusa yageze aho asaba imbabazi urukiko ku myitwarire ye mu miburanire n’ubwo byarangiye yanze koko gusinya ku rupapuro rw’iburanisha.

Urubanza rwe ruzakomeza tariki 22 z’ukwezi kwa mbere.

 

BBC