Uburusiya bwafashe ibitwaro byinshi Amerika yahaye Ukraine

Uburusiya bwafashe ibitwaro byinshi Amerika yahaye Ukraine

Dec 09,2023

Intambara y’Uburusiya na Ukraine ikomeje gufata indi ntera dore ko ibihugu by’iburengerazuba nabyo byamaze kwijandika muri iyi nambara, gusa kugeza ubu Uburusiya bwamaze gufata intwaro za Ukraine zari zoherejwe n’ibi bihugu by’Iburengerazuba.

Ibi byagaragajwe cyane n’amashusho yafashwe agasakazwa ku mbuga nkoranyambaga.bagaragaza ko Abasirikare b’u Burusiya bari muri Ukraine bafashe intwaro nyinshi zakorewe mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi nk’uko bigaragazwa muri ayo mashusho

Ayo mashusho yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana abo basirikare batwaye ibifaru byakorewe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse banagaragara bagerageza ibifaru bya Leopard 2 byo mu Budage.

Ni amashusho yakwirakwijwe bwa mbere n’umunyamakuru wo mu Burusiya, Vladimir Soloviev kuri Telegram ku wa Kane, tariki ya 7 Ukuboza 2023.

Mu mashusho ya mbere abasirikare bagaragara baganira umwe agacana igifaru cya Leopard 2 akagitwara yerekeza ku ruhande rw’u Burusiya, biragagara ko nta hantu na hamwe ibyafashwe byangijwe ahubwo byasizwe n’Ingabo za Ukraine.

Amashusho ya kabiri agaragaza abasirikare b’u Burusiya noneho batwaye igifaru cyatanzwe na Amerika cyo mu bwoko bwa IFVs cyigaruriwe n’u Burusiya.

Muri iki Cyumweru kandi mu itangazamakuru hakwirakwiye inkuru z’uko Abarusiya bafashe intwaro Ukraine yahawe na Amerika mu bihe bitandukanye.

Ikinyamakuru cyitwa RG cyo cyatangaje ko u Burusiya bumaze kwangiza ibifaru byo muri ubwo bwoko byinshi.

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, aherutse gutangaza ko ibikoresho byafashwe bishobora gushyirwamo ikoranabuhanga rishobora kuba ryisumbuyeho bikaba byakoreshwa.

Ibifaru byafashwe bishobora gufasha abenjeniyeri b’u Burusiya kwiga uko bazamura ikoranabuhanga rya radio zifashishwa ku rugamba ku buryo bishobora kuborohera no kugera cyangwa kwangiza ibindi bimeze nk’ibyo.

Itangazamakuru ryo mu bihugu by’u Burayi muri Nyakanga byatangaje ko u Burusiya bwangije kimwe cya gatatu cy’ibifaru bya Bradley IFVs byatanzwe na Amerika kuri Ukraine.

Imyaka igiye kuba ibiri ibihugu byombi biri mu ntambara yaguyemo abatari bake abandi bakava mu byabo ndetse bimwe mu bikorwaremezo bya Ukraine bikaba byarangijwe bikomeye.