The Ben wahoze muri Korari, yasubije amaso inyuma kubera ubukwe ari gutegura, atangira kwiyiriza yinginga Imana mu masengesho

The Ben wahoze muri Korari, yasubije amaso inyuma kubera ubukwe ari gutegura, atangira kwiyiriza yinginga Imana mu masengesho

Dec 08,2023

Umuhanzi w'umunyarwanda The Ben uri gutegura ubukwe bwe na Pamela yahishuye ko guhera mu ijoro ry’itariki 08 Ukuboza 2023, yatangiye amasengesho yihariye yo kwiyiriza asengera ubwo bukwe buzaba mu Cyumweru gitaha.

Tariki 15 Ukuboza 2023 azasaba nyuma akwe mu birori bizabera mu ihema riri ku Intare Conference Arena mu gihe tariki 23 Ukuboza 2023 muri Kigali Convention Centre, azasezerana imbere y’Imana anakire abashyitsi.

Mu kiganiro Breakfast with the Stars kuri KISS FM, yavuze ko yifuzaga gushaka umugore utazwi mu bijyanye n’imyidagaduro.

Ati “Numvanga nzashaka umuntu utazwi mu myidagaduro. Twese tuba dufite ibyifuzo ariko Imana iratangaje. Pamela afite ukuntu akunditse kuko yarankuruye ndatwarwa wese”.

The Ben yageze muri Studio z’iyi radiyo ku isaha ya Saa Mbili n’Igice. Kuva mu rugo aho atuye i Gahanga kugera aho ikorera, yari kumwe n’abamucungira umutekano babiri barimo uzwi nka Yantare n’undi witwa Dany.

Yavuze ko nyuma y’ubukwe bwe, hari indirimbo ateganya gushyira hanze. Ati “Indirimbo izasohoka ku itariki 16 Ukuboza 2023 nyuma yo gusaba no gukwa. Ariko itangizwa n’inyuguti ya ‘N’ igasozwa na ‘R’ rero sinavuga izina ryayo kuko hazabaho irushanwa uzaritahura azahembwa”.

The Ben ubwo yageraga kuri iyi radiyo, yahawe ururabo n’abakobwa babiri barimo uwitwa Mercy na Carline bakora muri Kigali Protocol.

Yavuze ko kimwe mu bintu bimubangamira ari amarangamutima kuko ajya amuganza cyane.