Afurika y'Epfo iherutse gutsindirwa i Huye yareze u Rwanda muri CAF

Afurika y'Epfo iherutse gutsindirwa i Huye yareze u Rwanda muri CAF

Dec 06,2023

Afurika y’Epfo yareze u Rwanda ivuga ko ikibuga cya Stade Mpuzamahanga ya Huye kitujuje ubuziranenge,byatumye itsindwa ibitego 2-0 mu mukino uheruka kubahuza mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi cya 2026.

CAF yandikiye FERWAFA iyimenyesha ko yakiriye ikirego cyo kunenga iki kibuga cya Afurika y’Epfo, by’umwihariko tapi bakiniraho ndetse abari bashinzwe gusifura uyu mukino n’indorerezi za CAF nabo ngo bemeje ko iki kibuga ari kibi.

CAF yabwiye FERWAFA ko mu minsi ya vuba hazoherezwa impuguke mu bijyane n’ibibuga bakongera bagasuzuma iki kibuga nyuma hakazemezwa ibizavamo.

CAF yavuze ko ariyo izafata icyemezo igendeye kuri raporo y’aba bantu izohereza ndetse yasabye FERWAFA kuyimenyesha amatariki yifuza ko baza gukora igenzura.

CAF nisanga ikibuga ari kibi, izambura u Rwanda uburenganzira bwo kuhakirira imikino izakurikira.

Kuwa Kabiri, tariki ya 21 Ugushyingo nibwo Amavubi yatsinze Afurika y’Epfo ibitego 2-0 bya Nshuti Innocent na Mugisha Gilbert.

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Afurika y’Epfo “Bafana Bafana”, Hugo Broos, ntiyishimiye gukinira mu Majyepfo y’u Rwanda ndetse yanenze ikibuga cya Stade Huye avuga ko kimaze imyaka 25.